Arikumwe n’umukunzi we Poshy Queen Harmonize yatunguye Zuena usanzwe amukorera mu rugo.
Icyamamare mu njyana ya Bongo , Harmonize, yikoze kumufuka akorera Zuena usanzwe ari umukozi we, ibirori bizwi nka ‘Baby Shower’ byo kwakira umwana.Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 rishyira 22 Mutarama 2024.
Abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze , Harmonize, yemeje ko ibi birori bya ‘Baby Shower’ bya byakorewe Zuena byabereye iwe mu rugo.Uyu muhanzi yavuze ko yagombaga kumwitura kuko ngo amaze imyaka 8 amukorera.
Harmonize yagize ati:”Amahirwe masa mushiki wanjye, kandi warakoze kubw’imyaka 8 mu buzima bwawe, ……Zuena arenze kumbera umuvandimwe,warakoze kundindira ibyo natangazaga kuri Tweet.
Ndabizi ko narengereye kenshi ariko ntabwo wigeze urambirwa, narakurekaga ugatunganya imodoka, gusa iki kirori cya ‘Baby Shower’ sinzi ko ari impano ihagije.Warakoze”.
Harmonize yagize ashyira Zuena mu mashusho ye atandukanye, ubundi bakifotoza barikumwe mu rugo.Harmonize yari kumwe n’umukunzi we bahararanye ‘Poshy Queen’.