Harmonize ari mu myiteguro yo kurera umwana we wenyine

14/12/2023 16:08

Umuhanzi Harmonize wamamaye muri Tanzania , ari myiteguro yo kurera umwana wenyine.Ibi yabigaragaje nyuma yo gushyira hanze amashusho y’icyumba ari gutegurira umukobwa we ushobora ku mugeraho vuba.

 

Yitwa Konde Gang cyangwa Harmonize yamamaye mu ndirimbo nyinshi muri Tanzania. Uyu mugabo kuri ubu yatangiye imyiteguro yo kwakira umukobwa we witwa Zulekha Rajab kugira babane burundu.Ni amakuru yatangiye kuvugwa ubwo byamenyekanaga ko umugore bamubyaranye atwitiye undi mugabo bashobora kuba banabana.

 

Abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Tanzania, bemeza ko amashusho Harmonize yashyize kuri konti ye ya Instagram [Story] agaragaza icyumba cy’umwana kirimo ibikinisho n’intebe z’abato afite aho ahuriye no kuba uyu mwana we aramugeraho vuba kubera ubuzima nyina arimo bwo gushaka undi mugabo.

Harmonize yanditse kuri aya mashusho ko arimo gutegura icyumba cy’umukobwa we, agaragaza ko vuba uwo mwana aramusanga iwe murugo.Yagize ati:”Ndimo kumukorera icyumba,reka turebe uko kimeze.

 

N’ubwo Harmonize atigeze abyivugira ubwe, amakuru avuga Shanteel, umugore wabyaranye na Harmonize Zulekha Rajab atwitiye undi mugabo.Kuri ubu Harmonize yishimiye umwana we nyuma y’aho yigeze kumvikana avuga ko umukobwa we akiri umwana wo kubana nawe.

 

Kimwe n’abahandi bose, Harmonize ashobora kwitwa se w’umwana babana munzu imwe bombi nyina ntawuhari.Amakuru avuga ko Harmonize ashobora guhita ashaka undi mugore kugira yite kuri uyu mwana abashe no gukurira mu muryango.

Harmonize na Nana Shanteel

Advertising

Previous Story

Burya akunda Diamond cyane ! Zuchu yagaragaje uburakari bwinshi ku bantu bavuga nabi umukunzi we

Next Story

Dore ibintu ukwiriye kwirinda mu gihe watandukanye n’umukunzi wawe ukaba ufite undi ushakako mu kundana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop