Harimo n’abarimu ! Dore urutonde rw’imirimo ishobora gutuma abayikora baca inyuma abo bashakanye mu buryo bworoshye mu gihe batabaye maso

26/07/2023 08:46

Nk’uko Poll ya Ashley Madison urubuga bateretaniraho rufasha abashakanye gucana inyuma rubigaragaza, Abantu bakora utu tuzi 8 nibo bakunda guca inyuma abakunzi babo.

 

1.Aba Dogiteri b’abagore ndetse n’abaforomokazi

 

Nk’uko ibinyamakuru byinshi bibitangaza aka ni kamwe mu kazi gakorwa n’igitsina gore ku kigero cya 23%. Impamvu aba bagore bakunda guca inyuma abagabo babo n’uko baba bamara amasaha mu kazi birirwana umunaniro na Stress menshi.

 

 

2.Handymen

 

Ubundi iyo umugabo yitwa umu handyman aba Ari wamugabo ukora utuzi twinshi tugiye dutandukanye. Nko gukora amazi gukora anashanyarazi n’ibindi. Abagabo bakora aka kazi ni 29%. Impamvu baza mu bagabo baca abagore babo cyane ngo nuko kubera utuzi twinshi bakora bibafasha kugira inshorecye nyinshi kandi mu ibanga.

 

 

3.Abashoramari

 

Aha ho ni ku bagabo ndetse n’abagore Bose bakora cyangwa babashoramari Kenshi baca inyuma abagabo cyangwa abagore babo inyuma. Impamvu nuko baba Bazi kwicunga mu guca inyuma nkuko bacunga ubucuruzi bwabo.

 

 

4.Abarimu

 

Aba nabo ni ku bagabo ndetse n’abagore Bose bakora akazi ko kwigisha. Gusa cyane cyane abagore 12% bakora umwuga wo kwigisha baca inyuma abagabo babo ngo kubera stress cyane ko akenshi guca inyuma uwo mwashakanye biterwa na stress ahanini.

 

 

5.Abatekinisiye

 

Aha naho ni abasore ndetse n’inkumi zose ziba mu mwuga w’ubutekinisiye bakunda guca inyuma abakunzi babo Kandi mu ibanga rikomeye cyane. Bivugwako 12% by’abagabo baba IT baca inyuma abagore babo. Naho 8% by’abagore baba IT baca inyuma abagabo babo.

 

 

6.Abagore bakora muri banki

 

Abagore bakora muri banki nabo baza mu bantu baca inyuma abagabo babo cyane. 9% by’abagore bakora muri banki baba bafite inshorecye kuruhande. Ngo impamvu nuko iyo umugore akora mu mafaranga aba yumva afite imbaraga.

 

 

7.Abakozi ba hotel, bar, restaurant

 

Abagabo ndetse n’abagore bakora mu ma hotels nabo baza imbere mu bantu bacana inyuma cyane. Abagabo 8% bakora Ako kazi nibo baca inyuma abagore babo. Abagore  9% bakora Ako kazi nibo baca inyuma abagabo babo. Muri aka kazi Kandi niho usanga za gatanya zivuza ubuhuha. Ibi impamvu ni uko kubera gukora ahantu hari abantu benshi ndetse mugera no mu byumba byibanga burya nabyo byongera gucana inyuma.

 

 

8.Abakora mu myidagaduro, abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya,..

 

Aha naho ni ku bagabo ndetse n’abagore bakora mu myidagaduro Bose bacana inyuma. Intu gitangaje ni uko abantu bakora mu myidagaduro bacana inyuma gacye ugereranyije nabandi bantu bakora utundi tuzi twavuze hejuru. Byagaragajwe ko 4% by’abagore ndetse na 3% by’abagabo baba mu myidagaduro Bose Ari ababeshyi. Gusa ngo ubwamamare siko buri gihe bwakitwa ikimenyetso cyo kubeshya.

 

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: pulse.ng

Advertising

Previous Story

“Twaryamanye rimwe gusa rero sinjye waguteye inda” ! Umusore yahakanye aratsemba avuga ko atateye inda umukobwa wayimushinjaga

Next Story

Menya ibyiza by’umunyu wa gikukuri k’ubuzima bwa muntu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop