Lyvine yatuye Miss Nishimwe Naomie indirimbo amusaba ikintu gikomeye – YUMVE

06/01/2024 13:23

Umurezi akaba n’umunyamakuru wa radio Rwanda mu bakora ikiganiro cy’abanyeshuri(Vacance Vibes) Livine Nsanzumuhire wamenyekanye nka Lyvine Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya ariyo ya mbere.

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2024 Lyvine yashyize hanze indirimbo ye yambere yise ngo ‘Menyesha’ avuga ko yayikoreye Miss 2020 Nishimwe Naomie ku bw’urukundo rwe na Michael.

 

Lyvine Rwanda yize uburezi mu Ishuri Nderabarezi rya Kabarore mu mashuri yisumbuye akomereza kaminuza ya ‘EAST AFRICAN UNIVERSITY’ mu bijyanye n’itangazamakuru.

Lyvine Rwanda avuga ko iyi ndirimbo yashyize hanze inyandikoshusho ibizwi nka Lyrics nyuma y’amezi hafi icyenda iri gukorwa kuko yatangiye gukorwa muri Mata 2023 anavuga ko impamvu ari umwanya wagiye ukunda kubura kubera kudahuza igihe n’uwagombaga kuba yayisoza.

Yavuze ko iyi ndirimbo yagombaga kuririmbwamo na Young Grace gusa kubera igihe ntiyayumvikanamo.Uyu musore yifuza kuzayiririmbira Miss Naomie ku munsi w’ubukwe bwe.

 

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere ariko avuga ko azakomeza gukora n’izindi. Menyesha, iri kurubuga rwa Youtube rwitwa Lyvine Rwanda ari nayo mazina akoresha kuzindi mbuga nkoranyambaga zose akoresha.

Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Knox Beat mu nzu itunganya umuziki yitwa IBISUMIZI RECORDS y’umuhanzi Rider Man.

Advertising

Previous Story

“Harimo amahoro n’umunezero byuzuye” Christopher Chance yahumurije abarushye n’abaremerewe mu ndirimbo Nshya yise Muri Yesu!!

Next Story

“Respect” Indirimbo ya Abe Star yahuriyemo na John Lee Yageze hanze!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop