Hamisa Mobetto yashimishijwe cyane n’umukunzi we watunguye nyina umubyara akamuha impano y’indabo zikozwe mu mafaranga na Cake yo kurya

02/09/2023 20:05

Umukunzi wa Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platinumz, yakozwe k’umutima n’akayabo k’amafaranga umukunzi Kevin Sowax we yageneye nyina umubyara nk’impano ariko akayamuha azinzwe nk’indabo.

 

 

 

Uyu mugore yavugishije abantu benshi ubwo yatangazaga Kevin Sowax nk’umukunzi we, akamutangaza muruhame.Tariki 31 Kanama 2023, uyu musore Kevin Sowax, yasuye umubyeyi wa Hamisa Mobtto maze amukorera ikintu cyazamuye amarangamutima y’umukunzi we cyane ndetse arushaho kumukunda.

 

 

Mu mafoto yakwirakwijwe hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, Kevin Sowax, yagaragaye ageze ikwa nyirabukwe we, arikumwe  n’abandi bantu babiri bafashe indabo zikoze mu mafaranga gusa bivugwa ko yari amafaranga menshi cyane yashyizwe hamwe.Muri iyi foto kandi , harimo n’umusore wari ufashe cake muntoki undi afite indabo zisanzwe.

 

 

Kuba uyu musore Kevin, yitwaje indabo zikozwe mu mafaranga (Bouquet Money), cake n’urundi rurabo rusanzwe, byatumye benshi bibaza niba koko akunda Hamisa Mobetto cyangwa niba bizarangirira mu marira.Mu gusubiza iki kibazo, Hamisa , we yavuze ko ashimishwa cyane n’uburyo uyu mukunzi we mushya  yita kubabyeyi be.

 

 

 

Uyu musore wahuriye na Hamisa Mobetto mu Bushinwa , yabajijwe n’abantu niba yaratanze inkwano aho gufata amafaranga akayakoramo ururabo ajyana kwa nyirabukwe.Mwijaku, umunyamakuru ukomeye muri Tanzania washyize hanze aya mafoto , yatangaje ko inkwano yendaga gutangwa  tariki 29 ariko birangira zitanzwe.

 

 

Ubwo uyu mukunzi wa Hamisa yabazwaga niba azi Harmonize, yagaragaje ko ntawe azi  mu gihe Harmonize we , yashyize ifoto ya Hamisa Mobetto muri telefone ye nka ‘Wallpaper’ gusa akavuga ko ari inshuti isanzwe.

Advertising

Previous Story

Umugabo yishyuriye umukobwa amashuri yose harimo na kaminuza arangije kwiga aramushaka aramubura

Next Story

Nyuma yo kugura indaya ikamwiba Million 4 umugbo ari kurira ayo kwarika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop