Hamenyekanye igishobora gutuma umusozi umwe wo mu Rwanda uhora waka umuriro w’amayobera

08/08/2023 10:01

Nyuma y’uko ku musozi umwe wo mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi hapfupfunuka umuriro w’inkekwe wateye abantu amayobera kubera ko ntawe wari uzi aho ukomoka, inzobere mu bumenyi bw’isi yagaragaje igishobora kuba kibitera gihabanye n’ibyo abantu batakekaga. Uyu musozi uherereye mu murenge wa Shangi, akagali ka Buhimba, umudugudu wa Nyakagano.

 

 

Bamwe mu baturage baturiye hafi y’uyu musozi, bavuga ko watangiye kuvamo umuriro mu kwezi kwa Gicurasi, ariko ukaza kwiyongera cyane mu kwezi gushize kwa Nyakangas, aho wagiye uvamo amabuye arimo kwaka umuriro agasohoka yabaye nk’amakara. Bamwe mu baturage bavuze ko byabateye urujijo, mu kugaragaza ko batewe impungenge n’uyu muriro bavuga inkomoko yabo bamwe bakavuga ko hashobora kuba hari peterori na gaze cyangwa hakaba hagiye kuvuka ikirunga, mu gihe hari n’abavuze ko bishobora kuba byaratewe n’imyuka mibi y’izindi mbaraga.

 

 

Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo, inzobere mu bumenyi bw’isi akaba n’umwarimu muri kaminuza, avuga ko nubwo ataragera kuri uyu musozi, ariko akurikije uko yabibonye mu mashusho hari icyo akeka. Yagize ati “ni ibintu bisanzwe biba mu bishanga birimo nyiramugengeri, hariya ntabwo yari isanzwe birashoboka ko yaba ariyo.”

 

 

Yakomeje avuga ko hagomba kubanza gukorwa ubushakashatsi, avuga ko uriya muriro iyo ugaragara mu bice by’igishanga, byari koroha kumwenya intandaro yawo. Dr. Digne Edmond Rwabuhungu Rwatangabo yahakanye ibikekwa ko haba hagiye kuvuka ikirunga, avuga ko buriya inzira zo kuvuka kw’ikirunga ari ndende cyane, kuko ikirunga kitavuka kuriya, aho kibanza kubaka inzira ya Magma (igikoma cy’ikirunga) iva mu nda y’isi izamuka mu kirunga.

 

 

Dr. Digne Rwabuhungu yamaze impungenge abakeka ko bishobora kuba biterwa n’imyuka mibi, yavuze ko ari ibintu bisanzwe bikunda kubaho bitunguranye, ati “Niba ari Nyitamugengeri turaza kubimenya vuba cyane, kuko nitugerayo tuzafata sample tuyikorere ibizamini, ariko ntibagire ubwoba, nta shitani, nta bintu by’amarozi, oya ibyo ntabwo Bihari.”

 

Uretse nyiramugengeri, ikindi Dr. Digne Rwabuhungu yaketse ko gishobora kuba gitera iki kibazo ni gaze kuko uriya musozi wegereye ikiyaga cya Kivu. Yanaboneyeho kugira inama abatuye hafi y’uwo musozi kwirinda kuhegera kuko umwuka uri gusohokamo ushobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Advertising

Previous Story

Biteye isoni ! Umucyekuru w’imyaka 64 yafashwe aryamanye n’umuhungu w’imyaka 12 bivugwa ko ari umwuzukuru we

Next Story

Umugabo yarize agahinda karamwica nyuma yo gusanga inzu amaze imyaka 11 akodesha yari iyumugore we atabizi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop