Guinness World Records ni akanama kazwi ku isi yose kugirango bwandike ibyagezweho, ibidasanzwe n’ibikorwa bitangaje byabaye. Yatangiye bwa mbere mu 1955 kugeza ubu kikaba ari igitabo cya amapaji utabasha kurambura mu mwanya muto .
Cyibanda mu byiciro bitandukanye, uhereye ku byo abantu bagezeho kugeza ku bintu bidasanzwe n’udushya. Inyandiko zivugururwa buri mwaka, zishimira impano zidasanzwe nibikorwa byagezweho.
Ipaji iri ku rupapuro rubanza kuri iyi nshuri muri Guinness World Records ni iyu umunyamakuru ukomoka muri Ghana Abdul Hakim Awal yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire ku Isi arimo guhobera igiti.
Aka ni agahigo yaciye nyuma yo guhobera igiti amasaha 24 n’iminota 21, ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Faith Patricia Ariokot ukomoka muri Uganda wahobeye igiti amasaha 16.
Hakim w’imyaka 23, akaba yarakoreye aka gahigo mu gace ka Kumasi ko muri Ghana ari nako akomokamo.
Yemeza ko yahobeye igiti mu rwego rwo gushishikariza abantu kubungabunga ibiti ndetse no kwibutsa abantu akamaro kabyo, aho asanzwe ari no mu baharanira kubungabunga ibimera.
Hakim ni umunyamakuru ukomoka muri Ghana amazina yombi ni Abdul Hakim Awal