Cristiano Ronaldo yavuze ko Arsenal idashobora gutwara igikombe abajijwe ku byo kuba yayikinira araseka cyane

19/05/2024 12:37

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, Cristiano Ronaldo, yavuze ko Arsenal idashobora gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza. Amasaha make mbere y’uko ikipe yegukana Premier League uyu mwaka imenyekana.

Cristiano yabivugiye i Riyadh ubwo yari yitabiriye umurwano w’Iteramakofe wahuje Tyson Fury na Oleksandr Usyk.

Aha ni ho yahuriye na Frank Warren ufana Arsenal ndetse akaba asanzwe yamamaza Tyson Fury, amubwira ko Arsenal itatwara shampiyona. Ati “Ntabwo muri butware igikombe.”

Kugira ngo Arsenal yegukane Premier League kuri iki Cyumweru, irasabwa gutsinda Everton, ariko ikizera ko Manchester City iyirusha amanota abiri, idatsinda West Ham.Cristiano CR7 yavuze aya magambo mu gihe umwaka wa Shampiyona y’u Bwongereza ushyirwaho akadomo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.

Cristiano Ronaldo yabajijwe kandi niba ashobora kuzakinira Arsenal, abura amagambo mazima asubiza Frank Warren ahubwo araseka.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 39 abajijwe ku kuba yakinira Arsenal kuko yigeze kubisabwa na Piers Morgan mbere y’uko yerekeza muri Arabie Saoudite.

Advertising

Previous Story

Habuze gato ngo Christian Malanga ahirike Perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi

Next Story

DRC: “Abashatse guhirika ubutegetsi byabapfubanye” ! Umuvugizi wa FARDC Brigadier General Sylvain Ekenge

Latest from Imikino

Go toTop