Saturday, May 11
Shadow

Dore impamvu ukwiye kujya usoma umugore cyangwa umugabo wawe uhumirije

Abashakanye cyangwa abitegura ku rushinga cyo kimwe na bamwe mu bakundana muri rusange usanga iyo bahuye bashaka kugaragaza ibyiyumviro byabo bakabigaragarisha bimwe mu bimenyetso harimo no gusomana.

Ubusanzwe hari ugusomana byo gusuhuzanya by’umuhango ariko na none hari ugusomana bizwi nk’ibyimbitse by’umugore n’umugabo cyangwa abakundana muri rusange ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Hari abamenyereye gusomana bahumirije ndetse hari n’abasomana barebana ariko muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 5 z’ingenzi ugomba gusomana n’umukunzi wawe uhumirije.

  1. Bituma igikorwa kirimo gukorwa cyitabwaho

Niba wajyaga usoma mugenzi wawe ukanuye sibyiza kuko iyo uhumirije bituma wita kuri icyo gikorwa ngirana ukishimira urukundo n’uburyohe bwarwo.

  1. Kunezerwa no kwisanzura

Nkuko iyo abantu benshi barimo kumva indirimbo ziryoheye amatwitwi cyangwa bari gusogongera ikintu runaka usanga bahumirije kugirango bumwe uburyohe bwacyo, ari nayo mpamvu no gusomana nk’igikorwa ngirana hagomba kubaho guhumiriza bityo abari muri icyo gikorwa bakanezerwa.

 

  1. Kureka iminwa ikivugira

Nkuko bisanzwe bimenyerewe ko iminwa ikora akazi ko gusohora amagambo, akenshi iyo abakundana bari kumwe hari amagambo badashobora gusohora bitewe n’amarangamutima yabatwaye bityo rero bakareka ibikorwa bikivugira.

  1. Kwirinda kidobya

Ibikorwa byose by’ingirakamarakamaro usanga ari ngombwa kwirinda kirogoya kugirango ibirimo gukorwa bigende neza. Cyo kimwe rero no gusomana ni byiza ko habaho guhumiriza kugirango hirindwe kuraranganya amaso bityo umuntu akaba yata intego.

Umuntu wizera undi usanga aho yakujyana hose uramukurikira.Iyo rero muri ahantu nkaho hatuje hatari kidobya akemera guhumiriza bigaragaza ko aba yakugiriye ikizere kuburyo usanga unarwaye wamwizera akakurandata.