Gukoresha amafaranga cyane no gutinya kutayakoresha byose ni indwara ! Sobanukirwa byinshi ku ndwara ‘Money Disorder ‘ abantu benshi barwaye ariko bakaba batabizi

01/10/2023 16:12

Ushobora kubyumva ariko ukabyita imikino, aho uri ushobora kuba ufite indwara yakurembeje ifite aho ihurira nimikoreshereze y’amafaranga yawe, ariko ukaba utabizi. Tugiye kuva imuzi byinshi kuri iyi ndwara, ese irakira!? Igira izihe ngaruka.

 

 

 

Ubusanzwe inzobere zivuga ko byitwa “Money Disorder” mu rurimi rw’Amahanga. Bifatwa nk’uburwayi bushobora gutuma umuntu akoresha amafaranga ye cyane mbese kwakundi umuntu abona amafaranga agahita ayakoresha mu bintu bitamufitiye akamaro cyane aho kuyabika neza cyangwa kuyaguramo ibintu byamufasha.

 

 

 

 

Inzobere mu byerekeye n’indwara zindani mu muntu cyane mu myitwarire ye, yitwa Dr Judith Overton asobanura byinshi kuri iyi ndwara. Asobanura ko iyi ndwara irimo ubwoko bwinshi. Iyo umuntu amaze igihe kirekire akennye mbese afite ubucyene noneho akaza kubona amafaranga iyo asanzwe afite iyi ndwara ashobora kwihutira kugura ibintu byinshi kugeza amafaranga yose ashize, cyangwa agatinya no kugira ikintu nakimwe agura kandi acyeneye byinshi.

 

 

 

 

Ikindi iyi ndwara Dr Judith Overton avuga ko ishobora gutuma umuntu ananirwa kwicungira amafaranga ye hahandi yitabaza inshuti ze ndetse n’umuryango we kumufasha gucunga amafaranga cyane ko we abizi ko atabibasha. Umuntu ufite iki kibazo knshi bimugiraho ingaruka mbi ku mubiri we, bituma arara adasinziriye, kuribwa mu mutwe ndetse no guhorana stress zidashira.

 

 

 

UZAMENYA RYARI KO IYI NDWARA IKUREMBEJE ?  Igihe uzasanga amafaranga yawe yose uyakoresha mbese kugeza ashize, igihe uzasanga uburyo ukoreshamo amafaranga bigira ingaruka ku muryango wawe hahandi ubura nibintu byibanze mu rugo bitaruko amafaranga adahari ahubwo kubera wayamaze. Igihe kandi uzajya uhora uhisha amafaranga yawe udashaka kuyerekana nabyo ni ikimenyetso kiza kikwereka ko money disorder ikurembeje cyane ko no gutinya gukoresha amafaranga yawe ari indwara.

 

 

 

Uburyo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara mu gihe usanze ikurembeje, icyambere ugomba kwemera ko uyirwaye, hanyuma shaka umuntu wizeye umuganize ku kibazo cyawe. Niba utazi gucunga amafaranga yawe shaka uwabyize ubizobereyemo akugire inama zerekeye kubika no gukoresha amafaranga yawe neza. Mugihe byanze byose itabaze abashinzwe kuganiza umuntu binzobere bakube hafi.

 

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: Wikipedia

Advertising

Previous Story

Pamella yabanje gusengera umugabo we ! Igitaramo cy’uyu munsi Pamella yagishyize mu biganza by’Imana amusabira Imana kumushoboza

Next Story

Dore inshuro umuntu umeze neza akwiye kujya kunyara na Litiro z’inkari atagomba kurenza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop