Dore inshuro umuntu umeze neza akwiye kujya kunyara na Litiro z’inkari atagomba kurenza

01/10/2023 16:51

Ubusanzwe abantu ntibajya bita kuri iki kintu ngo barebe uko ubuzima bwabo bumeze. Kujya kunyara inshuro nyinshi nabyo ni ikibazo kimwe no kujyayo gacye. Ushobora kuba wibaza inshuro umuntu umeze neza akwiye kunyara ku munsi.

 

 

 

Ubundi umuntu umeze neza agomba kujya kunyara inshuro hagati 4_7 byibura mu masaha 24 ubwo ni ku munsi. Ubundi inshuro umuntu ajya kubyara kenshi biterwa n’ibintu yanyoye. Kunywa ibinyobwa byinshi bishobora gutuma ujya kunyara inshuro nyinshi kurusha uko wari usanzwe ujya kunyara utanyoye ibyo bintu wanyweye.

 

 

 

 

Kandi kimwe no ku mwana ukiri muto, nawe inshuro zigaragaza ko ameze neza agomba kunyara byibura hagati ya 4_10. Ibi kandi ubibara iyo uranze kujya kunyara kuko harubwo umuntu yumva ashaka kujya kunyara ariko kubera ibintu byinshi arimo akareka kujyayo agafunga inkari bigatuma ashobora kunyara 2 cg 3 gusa ku munsi.

 

 

 

Gufungwa inkari kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe, uko ukomeza gufungwa inkari zawe bishobora gutuma agahago kabika inkari kameneka kubera ko wanze kujya gusohora inkari zaba nyinshi muri ko, kakageraho kagaturika bikakubera bibi ku buzima bwawe. Bishobora gutuma Kandi winyaraho kubera gufunga inkari cyane bityo bikarangira gufunga byanze zigahita zisohoka ukinyaraho cyane ko uba wanze kujya kuzinyara.

 

 

 

 

Mu gihe wanyoye litiro 2 gusa ku munsi ariko ukaba wagiye kunyara inshuro zirenze 7 uzaba ufite ikibazo gikomeye ndetse ukwiye kwihutira kujya ku ivuriro bakamenya neza ko nta kibazo ufite. Ibibazo ushobora kubazwa mu gihe ugeze ku ivuriro harimo:

 

 

  1. Ese unyara kangahe ku munsi!?
  2. Ese usanzwe unywa imiti runaka!?
  3. Niba ihari ni iyihe!?
  4. Ese ubusanzwe urya ibiki!?
  5. Ese ubusanzwe unywa ibiki!?
  6. Ujya kunyara kangahe mu ijoro!?
  7. Ujya unyara mu buriri!?

 

 

Ugomba kumenya ibibazo nkibyo ndetse ukaba uzi ibyerekeye byo mu minsi itatu mbere Yuko ujya kureba umuganga.

 

 

 

Kunyara cyane cyangwa kujya kunyara inshuro nyinshi bishobora guterwa na none na Diabetes mu gihe usanzwe uyirwaye cyangwa utangiye kuyirwara. Umuntu usanzwe umeze neza ku munsi byibura anyara inkari ziri hagati ya Mili litiro 800_2000 ku munsi. Kujya kunyara gacye gashoboka bishobora kuba ibintu bisanzwe mu gihe byatewe nuko Hari imiti uri gufata ituma unyara gacye. Bikaba ikibazo mu gihe nta miti aribyo bishobora kuba biterwa no kudakora cyane kw”impyiko yawe.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

 

 

Source: www.bladderandbowel.org

 

 

Advertising

Previous Story

Gukoresha amafaranga cyane no gutinya kutayakoresha byose ni indwara ! Sobanukirwa byinshi ku ndwara ‘Money Disorder ‘ abantu benshi barwaye ariko bakaba batabizi

Next Story

Sobanukirwa neza akamaro k’imisatsi iza ku myanya y’ibanga y’umugore ! Burya kutayogosha nabyo ni ingirakamaro

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop