Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri ibi bikurikira;
- Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima
- Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.
- Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana
- Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
- Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.
- Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu
- Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzumva impinduka mu bubabare bwawe
Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga
Kubafite abo bahobera cg bapfumbata twababwira iki, murusheho.