Advertising

Gakenke: Abana babiri bakubiswe n’inkuba barapfa

26/03/2023 14:06

Inkuru mbi ivuga ko abana babiri bakubiswe n’inkuba barapfa, abandi bantu bari kumwe nabo bajyanwa kwa muganga barimo gutaka kubera kubabara.

Nk’uko byatanjwe aba bana bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu nzu bugamye imvura yagwaga aho batuye, mu murenge wa Gakenke akagari ka Buheta mu mudugudu wa Murambi. Iyo nkuba yabakubise ahagana mu ma saha ya saa kumi, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.Abana bombi ni abahungu bakomoka mu miryango ituranye, umwe yavutse mu mwaka wa 2007 undi avuka 2008.
https://www.youtube.com/watch?v=cE4KCHZ82Rg
Umuyobozi w’akagari ka Buheta, Nyirasanande Georgette aganira na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru yavuze ko abo bana bakubiswe n’inkuba bahita bapfa mu gihe hari abandi bantu bane bahungabanye bajyanwa kwa muganga.Ati “Nibyo nk’uko babahaye ayo makuru, koko abana inkuba imaze kubakubita bahise bapfa. Bimaze kuba twahageze dutabara dusanga bahise bapfa, abandi bantu bane bari kumwe twahise tubajyana kwa muganga kuko batakaga bavuga ko barimo kubabara.”

Yakomeje agira ati “Abo twajyanye kwa muganga barayeyo ariko mumpamagaye ndi kumwe nabo, barimo kubasezerera bagiye gutaha kandi bameze neza uretse umuvandimwe w’umwe muri abo bana bapfuye, niwe utaramera neza kuko yapfushije umuvandimwe ndetse akaba yari yicaye hagati yabo bombi ubwo inkuba yakubitaga, birumvikana ko yahungabanye ariko nawe ntameze nabi.”
https://www.youtube.com/watch?v=cE4KCHZ82Rg
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buheta yabwiye Inyarwanda ko ibyo byago bimaze kuba ku mugoroba umuyobozi w’akarere ka Gakenke yageze aho byabereye agahumuriza abaturage, ndetse akabagezaho ubutumwa bwari bugamije gushishikariza abaturage uko bitwara kugira ngo birinde Ibiza birimo n’inkuba muri ibi bihe by’imvura.
Uwo muyobozi yanavuze ko ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage uko bitwara mu bihe by’imvura, bazanabukomereza mu nteko y’abaturage kuwa Kabiri.Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanwe ku bitaro ariko irashyingurwa uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023.
https://www.youtube.com/watch?v=cE4KCHZ82Rg

Previous Story

Reba filime 5 nziza ziri kubica bigacika udakwiye gucikwa muri uyu mwaka wa 2023

Next Story

Bamenya avuze uko yaraye apfumbase umurambo ananenga cyane abasore baha ibihenze abakobwa ba nyina bakennye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop