Advertising

Reba filime 5 nziza ziri kubica bigacika udakwiye gucikwa muri uyu mwaka wa 2023

26/03/2023 10:50

Abantu benshi bakunda kureba Filime ariko kugira ngo bamenye izi gezwego bikababera ingorabahizi.Muri iyi nkuru tugiye kubarangira Filime zigera kuri 5 ushobora kureba ukaryoherwa nazo muri uyu mwaka wa 2023.

5.Avatar(the way of water) na top gun(Maverick)
Avatar imara 3h12mins ikaba yarawe igihembo cya Oscar 2023 nka “the best visual effects movie “ikaba ikwirakwizwa na studio yitwa ’20th century studio igatwara asaga $350_460mil mu kuyikora, ikaba imaze kwinjiza arenga $2.304bil,naho Maverick imara 2h11m yo yahawe igihembo nka “the best sound movie”ikaba ikwirakwizwa na studio ikomeye cyane yitwa’paramount pictures’.iyi mu kuyikora yatwaye asaga $170mil ikinjiza arena 1.488$bil.
https://www.youtube.com/watch?v=QLk3R19bwyM

4.black panther(wakanda forever)
Imara 2h41m yahawe igehembo cya “The costume design movie”yayobowe na ‘Ryan coogler’ ikwirakwizwa na studio ikomeye ‘Walt Disney motion pictures’.blank panther nyuma yaho umukinnyi w’imena ari na we wakinaga plackpanter nyine yitabye Imana abenshi bibazaga uko bizagenda,yego ni icyuho ariko muri iki gice cya 2 hagaragaramo udushya twinshi tutatekerezwaga.

3.the whale
Film imara 1h57mins yahawe ibihembo bibiri bya Oscar harimo icya’the best actor ‘ndetse na ‘the best make up and hair styling ikaba yarayobewe na director witwa’Darren Aranafsky’ ikwirakwizwa na A24. The whale yatwaye $3mil zonyine mu kuyikora ariko imaze kwinjiza arenga $43mil.

2.All quiet on the western front
Imara 2h23mins,film iri mu kidage,igifransa,n’icyongereza ikaba yarakwirakwijwe na Netflix, iyoborwa na director uzwi nka’Edward Berger’.yatwaye ibihembo bitatu byose bya Oscar 2023 harimo:best international feature,best production design,basic original score.

1.everything everywhere all at once
Imara 2h20mins yatwaye $14_25mil ariko imaze kwinjiza arenga $137.8mil.iyi film yatwaye ibihembo bitandatu byose muri oscar 2023 aribyo: best picture, best director,best supporting actor,best supporting actress,best original screen playing na best film editing.

https://www.youtube.com/watch?v=QLk3R19bwyM
Izi ndetse n’izindi tutavuze ni zimwe muri filime udakwiriye gucikwa cyane by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2023.Ushobora kujya udukurikira ubundi ukabona n’zindi filime zigezweho tuzajya tugutegurira.



Previous Story

Dore ibintu 4 byafasha umusore udafite amafaranga gutereta umukobwa akamwegukana

Next Story

Gakenke: Abana babiri bakubiswe n’inkuba barapfa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop