Bamenya avuze uko yaraye apfumbase umurambo ananenga cyane abasore baha ibihenze abakobwa ba nyina bakennye

26/03/2023 16:32

Benimana Ramadhan wamamaye cyane nka Bamenya muri filime y’uruhererekane yamenyekanye cyane nka Bamenya, yakomoje ku buzima yanyuzemo n’umuvandimwe we wamusize atwawe n’urupfu nyuma y’igihe kitari gito yari amaze arwaye amurwaje.

Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Bamenya yavuze ko umuvandimwe we yari amaze igihe kinini arwaye nyuma akaza gupfa amusigiye umuryango we, umugore n’abana b’impinja, yagize ati “hari mu masaha yo kumugoroba, ngiye kuva mu rugo umuvandimwe wanjye arambwira ngo ngaruke vuba kuko nshobora gusanga yapfuye, gusa ambwira ko nzavamo umuntu w’umugabo cyane.

”Bamenya yakomeje avuga ko yavuye mu rugo hashize igihe gitoya bakamuhamagara bamubwira ko apfuye, yagize ati “ yari ansigiye abana b’impinja n’umugore we, icyo gihe nari mu myaka na we yamfashemo agatangira Kundera, gusa abayisilamu ntago bajya bashyingura izuba ritari kuva, byabaye ngomba ko ngomba gukora igishoboka byose kugira ngo ntihagire igisimba kimugeraho.”

Yakomeje avuga ko byabaye ngomba ko arara apfumbase umurambo w’umuvandimwe we kugira ngo imbeba zitaza kumurya cyangwa se ibinyenzi bikamwinjira mu mazuru, yagize ati “ burya uyu mubiri Imana yaduhaye nta mpamvu yo kuwiratana, iyo umuntu ari muzima nta gisimba cyamutinyuka, ariko iyo apfuye, imbeba zikurya amatwi n’ibinyenzi bikwinjira mu mazuru, rero naraye mpfumbase umuvandimwe wa njye kugira ngo muhe ubushyuhe ibyo bisimba ntibimugereho kandi byarabaye bwakeye nta kimukozeho.”

Bamenya ubwo yageraga ku basore baha abakobwa impano kurusha ababyeyi babo, yanenze abasore cyane avuga ko ibyo bidakwiriye, ati “ibaze kugura imodoka ugaha umukobwa ngo ni ukumutungura (surprise) ariko mama wawe ajya kwa muganga n’amaguru, nta n’umutaka agira, yewe nta n’igihumbi wamuhereza. Hari n’abasore baha abakobwa indabo buri kwezi.”Yanenze cyane kandi abantu bacunga umuntu yapfuye maze ku kiriyo cye akaba ariho bajya kwiyemerera, agaya abavuga ko bazafasha imiryango yaba nyakwigendera, haba kurihira abana amashuri ndetse no kubakorera ibindi bitandukanye ariko bikarangira batabikoze, avuga ko ari igikorwa kigayitse cyane kandi kitagaragaza umutima wa kimuntu.

Benimana Ramadhan ni umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1992, ariko akaba azwi nka Bamenya kubwo kwamamara mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane mu Rwanda aho akina muri iyi filime yitiriwe izina rye ‘Bamenya’ akinamo ari n’umukinnyi w’imena

Advertising

Previous Story

Gakenke: Abana babiri bakubiswe n’inkuba barapfa

Next Story

Bafatanye bari guca inyuma abo bashakanye none babuze ayo kwishyura ngo batandukane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop