Fridah Kajala wahoze akundana na Harmonize yavuze ko abagabo bo muri Kenya batari ku rwego rwe
Fridah Kajala wamamaye cyane muri Tanzania, akaba azwiho gukina filime ndetse akaba yarahoze mu rukundo na rurangirwa muri Muzika ya Tanzania Rajah Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize cyangwa Konde Boy yavuze ko abagabo bo muri Kenya Atari ubwoko bw’abagabo akunda.
Ubusanzwe uyu mugore ni umugore ufite abana b’ibyamamare nabo ndetse ni umwe mu bagore badafite abagabo ariko babayeho mu buzima buhenze cyane ko uyu mugore ari umwe mu bagore batunze agatubutse mu gihugu cya Tanzania.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze amagambo yatunguye abantu benshi ndetse aca intege abagabo benshi bari bafite gahunda yo kunutereta cyane ko yavuze nta mukunzi afite ariko Hari abagabo yaheje bityo abo bagabo basigara bimyoza kubera bo batari mu bagabo bakwiye kumurwanira.
Uyu mugore yavuze ko ari single mbese nta mukunzi afite ariko ko abagabo bo muri Kenya Atari abagabo akunda. Ibyo byateye urujije mu bantu bibaza impamvu mu gihugu cya Kenya abona nta mugabo ukwiye kumutera ubayo. Ayo ni amagambo we yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ni Kenshi uyu mugore yavuzwe mu rukundo ndetse bizwi ko afite umukunzi mushya nyuma Yuko yari amaze gutandukana na Harmonize, ariko amagambo yanditse ku rubuga rwa Instagram yatumye abamukurikira Bose bibaza niba koko aribyo cyane ko yavuze ko nta mukunzi afite.
Source: Instagram