Advertising

Nakuyemo impeta ndabishobora, Umugore wa Theogene yavuze ubuzima abayeho nyuma y’igihe abuze umugabo we

02/23/24 8:1 AM

Imwe mu nkuru yashenguye benshi mu mwaka ushize ni inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Theogene , aho uyu mugabo yakunzwe n’abatari bacye ariko igihe kigeze aza gupfa azize impanuka ikomeye y’imodoka.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murungi Sabin ku Isimbi Tv nibwo Mama Pasiteri umugore wa nyakwigendera Pastor Theogene yongeye kugaragara avuga ko uko iminsi ishira agenda arushaho kwiyakira.Uyu mugore yagaragaye mu kiganiro nta Mpeta yambaye, maze Murungi Sabin amubajije impamvu kuko ubusanzwe ngo impeta ntiyavaga mu kiganza. Yavuzeko noneho asigaye ayikuramo kuko kwiyakira asigaye abigerageza.

Ubwo yabazwaga Niba abona uko yita ku muryango we yavuze ko byose ari Imana kuko itabaye yo ntiyabona uburyo. Ndetse ahamya ko Imana idakora ibintu nta mpamvu bityo izi impamvu yatwaye umugabo we.Umugabo w’uyu mugore yabaye umwe mu Pasiteri bakomeye hano mu Rwanda ndetse yakunzwe n’abatari bacye kubera amagambo y’ubwenge yavugaga, ndetse yagiye agaragara afasha abana baba ku muhanda.

Amezi abaye 7 uyu mugabo Pastor Theogene apfuye azize impanuka y’imodoka.

Previous Story

Fofo yavuze ko ariwe wari kubana na The Ben, yemeza ko avuye kwibagisha amabere

Next Story

Banyise mama zeru nzira kubura urubyaro, nageze ubwo mpeka igipupe nivura igikomere

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop