Monday, May 20
Shadow

RUBAVU: Buri wese yasabwe kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe

Ubwo mu Karere ka Rubavu heberaga ‘Ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virus Itera SIDA’ abaturage basabwe kwita cyane ku bantu bafite ubumuga by’umwihariko abasangwa mu mihanga.

Ni igikorwa cyabereyemo umuhango wo gupima indwara zitandukanye zirimo na SIDA abantu bisuzumisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze.Abitabiriye babwiwe ko ‘Ubuzima bwiza ari uburenganzira bwa buri wese ndetse ko akwiriye kubigira intego kugira ngo bugerweho.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Umurenge wa Nyundo, atanga ikaze yagaragaje ko ubuzima ari impano ikomeye.Ati:”Ubuzima ni impano ikomeye , amagara araseseka nta yorwa kandi ufite ubuzima aba afite byose.Uyu munsi dufite amahirwe kuko dufite abashyitsi kugira ngo batuganirize ku buzima by’umwihariko ubuzima bwo mu mutwe kuko byose bihera mu mutwe”.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abarimo; Intumwa za RBC , Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Abahagarariye UPHLS, umuryango w’abafite ubumuga n’abandi hatangiwemo ubuhamya ndetse hakinwa n’umukino byose byagaraje ko ikibazo cyo guhohotera abafite uburwayi bwo mu mutwe bahari ariko bagaragaza n’uko byakemuka mu gihe buri wese yaba ijisho ryabo.

Niwemugenzi Grace Umukozi wa UPHLS , yashimiye cyane Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubera urubare rwabo mu kwita kuri aba bafite ubumuga mungeri zose, agaragaza ko abantu bose bafite uburenganzira by’umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe.Yahamije ko hari ababyeyi bahohoterwa biturutse ku bagabo babo babaziza ko babyaye abana bafite ubumuga. Yavuze ko kandi atari byiza guhohotera abafite ubumuga kuko nabo baba bafite ibyo bashoboye nk’ikiremwa muntu.

Umubyeyi watanze ubutumwa yavuze ko yarwaye SIDA bakamwanga babona amaze igihe adapfuye , bagatangira ku mugarukira ariko ngo nanone bakamuhora kurwara indwara y’igicuri yaje no ku muviramo ubumuga bwo mu mutwe.Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma byaje kumuviramo uburwayi bwo mu mutwe akomeza guhohoterwa cyane kandi nyamara ntacyo abuze.

Haragirimana Claver , yagaragaje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiriye kugira nyambere afite ubumuga bwo mu mutwe , bita cyane ku baba mu mihanda no mu masoko.Yagaragaje ko hari abarwayi baba mu masoko atandukanye birengagizwa kandi nyamara bari bakwiriye gufashwa.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper wagaragaje ko “Igihe buri wese yabigize ibye, akamenya ko abafite ubumuga bwo mu mutwe baba ku masoko n’ahandi mu nzira bafite uburenganzira ndetse ko gutashwa kwabo bizahera kuri we, nta muntu uzaba akibanyuraho ngo atekereze ko hari undi urabafasha.Buri wese abigire ibye kandi twizeye ko buzagenda neza”.

Buri wese yahawe umukoro wo kutirengagiza inshingano ze zo gufasha umuntu ufite ubumuga cyanywa ngo yirengagize ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *