Ese wari uziko Kutogosha insya biryoshya imibonano mpuzabitsina bikanarinda indwara ?

21/11/2023 10:23

Kenshi hakunze kumvikana impaka zitandukanye zigaragaza ko bamwe bashyigikiye insya , ndetse n’izindi mpaka zigaragaza ko abantu benshi banga insya urunuka.Ibi bigaterwa nuko ubwabo babyita umwanda ndetse abandi bakavuga ko zibishya akabariro.Ese koko ukuri ni ukuhe ?

 

 

Mu Isi yanone , abantu benshi , bahitamo gukuraho insya kugira ngo base neza, bagaragarire neza abo bashakanye, bere kubangamirwa ndetse bakabiterwa n’izindi mpamvu zitandukanye.Tugendeye kubushakashatsi twavuga iki ku kureka insya kuby’inyungu z’imibonano mpuzabitsina ?

 

 

Hari ubwoko bwinshi bw’inyamaswa, buzwiho gukurura genzi zazo kubera uburyo ubwoya bwazo buba bumeze neza.Ikiremwa muntu na cyo rero na cyo kiri muri ubwo bwako bw’ibiremwa.

 

Ubushakashatsi bwakorewe muri  “University College London’s Division of Infection and Immunology”, bwagaragaje ko insya ari umutego mwiza hagati y’abashakanye ndetse ko zikina ‘Role’ nini cyane mu gutuma uwo mwashakanye akwishimira by’umwihariko zikamuzanira ibyiyumviro by’uko mwatera akabariro.

 

 

Inyandiko dukura mu kinyamakuru cyitwa Getmaude.com, ivuga ko “Ubushakashatsi bwakozwe n’ibitaro bitandukanye , bwerekanye ko , insya zigabanya amahirwe yo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina mu gihe ababikoze baba batabashije kwirinda cyangwa bari bafite amahirwe menshi yo kwandura.

 

 

Muri Survey yakozwe muri 2020, byaje kugaragara ko umubare w’abantu bandura indwara zirimo SIDA n’izindi, bakunda kogosha insya cyane.

 

 

Ubu ni ubushakashatsi buba bwarakozwe ndetse n’ibitekerezo by’abantu baba barabajijwe cyane , bivuze ko udakwiriye kugira ikibazo cy’uko wowe wabigenza.Mu gihe ushaka kubugumana , ni ahawe ndetse no mu gihe waba ushaka kubukuraho nayo ni amahitamo yawe.

 

Iki kinyamakuru twavuze haraguru, cyagaragaje ko inyungu iri mu kutogosha insya harimo ; Gutuma umubiri wawe ugumana ububobere cyane cyane ku gitsina gore ndetse ngo insya zirinda uruhu, zigatuma ubushake bwiyongera.

 

 

Umu- gynecologist  witwa Jen Gunter yabwiye ikinyamakuru New York Post ko insya , zirinda igitsina no kumbande zacyo ndetse n’uruhu ruzegereye mu gihe cyo gutera akabariro ariko nanone cyane cyane ku gitsina gore.

Advertising

Previous Story

Rayvanny yahishuye inama yagiriye D Voice uherutse gusinyishwa na Diamond Platnumz muri Wasafi

Next Story

ASAP Rocky agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop