Iyo umukobwa wamusabye ko mukundana ukaba umuhagaze imbere cyangwa muri kumwe mu bundi buryo, hari ibintu uwo mukobwa ataho umwanya cyane ubundi akakubwira yego cyangwa akagutega iminsi akubwira ko muzongera kuvugana ubutaha ubundi bikarangira uko.
Akenshi ibibintu umukobwa ataho umwanya wowe musore ntacyo wabikoraho nta nicyo wabihinduraho uretse kubyumva, ukabyubaha ucyangwa se ugakora cyane kugira ngo bimwe muri byo bitagaragara.
Ahari wahuye n’uyu mukobwa uramukunda , ndetse umusaba ko musohokana arabyemera, ariko niwo mwanya abonye wo kugusuzuma.Bimwe muri ibi urasanga ubizi.
1.Isura.
Burya abakobwa bakunda abasore basa neza , ntabwo hano bivuze ko ugomba kuba ufite isura ishamaje ahubwo ugomba kumenya niba wowe ufite isuku.Niba uri umusore ugaragara neza haba mu maso ndetse n’ahandi ntakabuza uzamwegukana gusa wibukeko ahantu hambere areba ari mu maso hawe.
Abasore bagirwa inama yo kwita kumasura yabo mbere yo kwegera abakobwa kugira ngo bagire icyo babasaba , haba urukundo cyangwa ikindi kintu.
2.Uburebure.
Abakobwa bita cyane kundeshyo y’umusore ubahagaze imbere mu gihe abegereye abasaba urukundo.Ibi babikora kuko abakobwa barebare bakunda gukundana cyane n’abasore babarutaa mundeshyo cyangwa bareshya ibi bigatuma bita cyane kundeshyo yawe musore wanjye.
3.Kuba wambaye neza.
Musore, mbere yo kwegera umukobwa w’inzozi zawe banza umenye neza ko wambaye neza kandi ko usa neza mu buryo bwose.Ibaze ngo mbese imyambaro yanjye irameshe , isa neza ?, ibi bizagufasha gukomeza kugaragara mu maso he.
Gusa abasore basabwa kwitwararika kuri iki kintu kuko bitavuze ko urambara imyambaro watiye cyangwa udasanzwe utunze kuko ejo nimushakana akayibura azatangira kugufata nk’umutubuzi.