Abagore basinzira neza iyo bararanye n’imbwa

03/08/2023 13:34

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 na Kaminuza ya Canisius College yo mu Bwongereza buvuga ko abagore basinzira neza iyo bararanye n’imbwa, kuruta kurarana n’abagabo babo cyangwa undi muntu wese.

 

Bwakozwe n’itsinda ryayobowe n’inzobere mu kumenya imyitwarire y’inyamaswa, Christy Hoffman, babukorera ku bagore 962 bo muri Amerika.Bwakozwe hagamijwe kureba uruhare rw’imbwa n’injangwe mu buzima bwa ba nyirazo cyane cyane ku mpinduka bigira ku bitotsi byabo iyo bararana.

 

Bati ‘‘Twasanze abagore bafata imbwa nk’aho ari zo nziza mu mahitamo yo kugira uwo bararana, ndetse banavuga ko imbwa ari zo zituma bagira ibihe byiza byo gusinzira’’.Herekanywe ko 55% mu babukoreweho bararanaga nibura n’imbwa imwe, 31% bararanaga n’injangwe imwe, 57% bo bararanaga n’abo bashakanye.

 

Ubu bushakashatsi buvuga ko icyatumye imbwa ari zo zituma abagore basinzira neza kuruta kurarana n’injangwe cyangwa umuntu, ari uko zigira ibyiyumviro byo kubarinda no kubaha umutekano mwinshi, ndetse zikaba zitabakangura mu bicuku.Bunavuga ko abagore iyo bapfumbaswe n’imbwa basinzira vuba ugereranyije n’abapfumbaswe n’abantu.

 

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Ivuriro rya Mayo Clinic ryo muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko muri rusange abantu bararana n’imbwa basinzira neza kuruta kurarana n’abantu bagenzi babo.

Advertising

Previous Story

Ese insengero zaba zarahindutse ubucuruzi?

Next Story

Dore impamvu abagabo cyangwa abasore batinya gutereta abakobwa beza kandib’abahanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop