Ese amakimbirane yavuzwe hagati ya Bruce Melodie na The Ben yatewe niki ? Yatangiye gusakara ryari ? Ese bo babivugaho iki

30/09/2023 16:55

Abahanzi Nyarwanda bari mu bahatse Muzika nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce MelodieĀ  na The Ben [Tiger B] , bari mu bahanzi bavuzwe mu makimbirane ndetse bigeraho byavugwaga ko nurwango rwaje kuzamo muri ayo makimbirane.

 

 

 

Ubusanzwe uyu mugabo Itahiwacu Bruce ni umwe mu bahanzi bayoboye muri muzika Nyarwanda ndetse utatinya Ā no kuvuga ko uyu mugabo ariwe wagira umuhanzi wa mbere mu Rwanda uhagaze neza muri muzika nyarwanda. Ibi bigaragarira amaso yaburi umwe kuko ni umwe mu bahanzi Ā basohora indirimbo nyinshi ndetse zikundwa kandi ni we ugerageza kwambutsa muzika nyarwanda imipaka twavuga nka Nigeria, Tanzania ndetse nahandi.

 

 

 

Uyu The Ben wamamaye nka Tiger B we nawe ni umwe mu bahanziĀ  bakorera umuziki wabo hanze i Mahanga cyane ko uyu musore atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America. Uyu musore kandi aritegura gukorana ubukwe na Miss Uwicyeza Pamella. The Ben Kandi nawe arakunzwe Kandi akora indirimbo nzira ariko asohora indirimbo gacye gashoboka.

 

 

Amakimbirane yavuzwe hagati ya Bruce Melodie ndetse na The Ben ubundi yatangiye ryari!? Ese Koko ubundi barashyamiranye!? Ese Koko ubundi aba bombi bagirana ibibazo nkuko bikomeza kugaragazwa n’abatari bacye cyane cyane ku mbugankoranyambaga aho bashyira mu majwi Bruce Melodie kwanga no kutemera uyu muhanzi the Ben ndetse birimo nibyabuzwe ko ashobora kuba Ari inyuma yabashatse guhagarika igitaramo The Ben azakorera I Burundi!!? Byose ubundi byatangiye ryari!?

 

 

 

Bijya gutangira ubundi, uyu muhanzi Bruce Melodie mu mwaka wa 2021 nibwo yarari mu bihe bye byiza asohora indirimbo ikaba hit nyuma yindi hit. Muri uyu mwaka wa 2021 Kandi hagiye hanze amajwi bivugwako yari amajwi ya Bruce Melodie yishongora kuri Meddy na The Ben, aho yabitaga abanebwe ndetse yishongora avuga ko abantu badakwiye kumugereranya nabo kuko we Ari umukozi cyane kubarusha.

 

Ntibyatinze amajwi yaje gusakara hose mu bantu, ndetse biba induru mu Bafana. Icyakora uyu mugabo Itahiwacu Bruce cyangwa Bruce Melodie, we mu biganiro yagiye akora hirya no hino yavuze ko ntahantu ahiriye nayo majwi bumvishe ndetse abyihakana yivuye inyuma ko ayimajwi Atari aye. Ndetse yanavugaga ko Meddy na The Ben Ari abahanzi akunda ndetse afana cyane. Icyakora Kandi aba bahanzi The Ben na Meddy ntakintu bigeze bavuga kuri ayo majwi.

 

 

 

 

 

Nyuma ho amezi macye, ubwoba umuhanzi Meddy yasohoraga indirimbo “My Vow”, yakoreye umugore we “Mimi” akayisohora ubwo bari bamaze gukora ubukwe, iyi ndirimbo yabaye ikimenyabose ndetse aho yujuje Million yabantu bayirebye mu munsi umwe gusa, akaba arinawe mu hanzi nyarwanda ufite Ako gahigo ko kuzuza millions Views kuri YouTube mu munsi umwe. Ubwo rero iyo ndirimbo yajyaga hanze, uyu muhanzi Bruce Melodie yagaragaye Ari kuririmba iyi ndirimbo Ari kumwe n “Juno Kizigenza” ndetse ibi byagaragaje ko uyu muhanzi nta makimbirane afitanye nabo bahanzi, Meddy na The Ben.

 

 

Ibi byakomeje gusakara muri rubanda ndetse no ku mbugankoranyambaga aho bakomeje gushinja uyu muhanzi Bruce Melodie kwanga no kugirira ishyari abahanzi The Ben na Meddy.

 

 

 

Kuri uyu wa 28 nzeri 2023 uyu muhanzi Bruce Melodie yashyize ukuri ahagaragara ku makimbirane yavuzwe hagati ye na The Ben. Ubwo uyu muhanzi yari mu kiganiro yakireye kuri Radio Kiss FM, yavuze ko we ntamakimbirane afitanye na The Ben.Yagize ati ā€œNtamakimbirane mfitanye na The Ben, mubifate ntaho tiri amakipe, aho abakinnyi bamakipe yombi baba ntakibazo bafitanye ahubwo abafana bo bakaba bafitanye amakimbirane. The Ben ni mukuru wanjye ndamwubaha. Njye nawe dukora imiziki itandukanye kuko we akora Indirimbo z’urukundo njye ngakora indirimbo z’isi.”

 

 

 

Amagambo uyu mugabo Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yivugiye agaragaza neza ko we na The Ben nta kibazo habe na gito bafitanye ko ahubwo byose bituruka mu bafana baza babeshya bavuga ibyo badahagazeho.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: Instagram, Kiss FM

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Abashakanye ! Dore ibyo mu kwiriye kugira nyambere mu gihe mu giye gutera akabariro nkā€™umuti wo kwiyunga

Next Story

Dore ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda gusa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-RenĆ© wari intizanyo yā€™iyi kipe
Go toTop