Element Eleee yasohoye amashusho y’indirimbo “Fou de toi” imaze iminsi iri gusaza abatari bake

29/05/2023 22:31

Robson wamamaye nka Element kabuhariwe mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, yashize hanze amashusho y’indirimbo Fou de toi imaze iminsi iri gusaza abatari bacye.

 

Iyi ni indirimbo ye ya kabiri nyuma ya Kashe itazigera yibagirana mu matwi y’abantu.Iyi ndirimbo “Fou de toi” yayikoranye na Bruce Melodie ndetse na Roska abo bose babarizwe mu nzu ireberera inyungu izwi ku izina rya 1:55 Am iyoborwa n’umushoramari Coach Gael.

 

Ni nyuma gato abo uyu muhanzi ndetse akanaba utunganya imiziki Element na Bruce Melodie ndetse na Roska banyujije amashusho mato yabo bari kuririmba iyi ndirimbo ndetse yahise inakundwa itari yasohoka.Amashusho y’indirimbo Fou de toi imaze gusohoka mu masaha macye Kandi yatunganyijwe na Gad uri mubagezweho mu gutunganya indirimbo muburyo bw’amashusho.

 

Iyi ndirimbo ndetse yakozweho na Benaitar wakoze ku mashusho y’indirimbo z’ibtamamare nka Kizz Daniel muri Cough, Wiz kid, Saut sol, Tiwasavege, Davido.Uyu kabuhariwe mu gutunganya indirimbo muburyo bw’amashusho Benaitar yakoze kuri iyo ndirimbo nshya ya Element aho yayikozeho muburyo bwuko igaragara bizwi nka Colorist kugira ngo igaragara neza.

 

Iyi ndirimbo ndetse yakorewe muri hotel nshya “Chateau De Marara iri ku Kibuye ndetse ikaba yuzuye vuba aha.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Element Eleeh

Advertising

Previous Story

Ibi nibyo 4 umugabo akorera umugore akunda gusa

Next Story

“Kwishuri bahoraga batwirukana njye n’umukunzi wanjye” ! Inkuru y’urukundo rwa Christian na Mileille Iratangaje

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop