“Kwishuri bahoraga batwirukana njye n’umukunzi wanjye” ! Inkuru y’urukundo rwa Christian na Mileille Iratangaje

29/05/2023 22:54

Byagorana kubona umuntu wanyuze ku ishuri akiga amashuri abanza akagerekaho n’ayisumbuye yewe na Kaminuza ,bikarangira adakundanye cyangwa adacuditse ngo atunge incuti y’umukobwa cyangwa umuhungu.

 

Ni nako Byagendekeye Christian wakundanye n’umukobwa biganaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri y’isumbuye. Christian avuga ko Yahuye na Mileille  Aje yimukiye kuri icyo kigo ari mushya. Nyuma baje kumenyerana bisanga mu rukundo.

 

Christian yagize ati; ” Uyu mukobwa sinigeze mubwira ko mukunda  na we ntiyigeze ambwira ko ankunda ,ahubwo twashidutse Twisanze mu rukundo. Igihe cyose twaba turi kumwe, yanyitagaho ,yarazi kumba hafi pe akampa keya(care) kuburyo ikigo cyose cyari kizi ko dukundana.

Nyuma abayobozi b’ikigo baje kumenya ko jye na Mileille dukundana bahita bamutuma ababyeyi ,nange bakanyirukana ngo nijye umugomesha. Ndabyibuka bajyaga bamwirukana Uyu munsi ,bakanyirukana ejo kugirango tutagira aho duhurira.Twaje gufata umwanzuro wo guhagarika urukundo rwacu kugirango Badakomeza kumwirukana bamutuma ababyeyi kuko byari bitangiye kuduhesha isura mbi”.

 

Christian avugako uwo munyenga yawumazemo  umwaka umwe n’igice. Gusa akagira ikibazo yibaza akabaza n’abarimu babona umunyeshuri w’umukobwa n’umuhungu bahagaze bakabacyekaho ingeso mbi, ngo kuko nawe atashimye gutandukana n’uwo mwana yari yarihebeye kubera kurebwa ikijisho n’abarimu.

 

 

Inkuru y’urukundo rwa  Christian na Mileille yaragiye mu mwaka umwe gusa irangira ikiryoshye .Christian uzwi kukazina ka Zappa ni umusore ubu uri mu mu mwuga wo kumurika Imyambaro igezweho (Modeling) muri Eminency Fashion Agency.Hari abanyeshuri ibihumbi bari mu mashuri bakaba no m’urukundo nyamara ikibabaza n’uko hafi ya benshi bakundana bakiri ku ntebe y’ishuri  birangira batabanye.

Advertising

Previous Story

Element Eleee yasohoye amashusho y’indirimbo “Fou de toi” imaze iminsi iri gusaza abatari bake

Next Story

“Yaberetse ikimero” ! Shaddyboo yongeye atitiza imbuga nkoranyamaga mu mafoto yashyize hanze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop