Element Eleee yahishuye icyo kugira isoni byamukoreye

20/03/2024 12:15

Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora indirimbo mu Rwanda Element Eleee yagarutse ku cyatumye indirimbo imwe rukumbi ‘Kashe’ yamamara mu buryo budasanzwe.Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kiss FM yo muri Kenya , ubwo yari kumwe na Chito na Kwambax aka Kwambo.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Element yari muri Studio za Kiss FM ivugira muri Kenya, avuga byinshi kuri muzika ye by’umwihariko ku ndirimbo Kashe.Muri iki kiganiro Element yatangaje ko ari byiza kuba yageze muri Kenya ndetse ahishura ko bamufashe neza bakamwakira neza akanishimira uburyo muri iki gihugu bakomeje gufasha umuziki we.

Element yavuze ko yagiye muri Kenya kwamamaza umuziki we by’umwihariko hamwe n’itsinda rya Sauti Sol.Ati:”Ndi hano kubera ko nifuza kwamamaza umuziki wanjye Sauti Sol.Ariko intego yanjye , ni ukwagura uburyo nkoramo umuziki”.Element yavuze ko amaze imyaka 4 muri muzika  gusa yemeza ko ku myaka 13 nabwo yari mu muziki ariko bisanzwe.

Ati:”Kinyamwuga navuga ko maze imyaka 4 ariko ubusanzwe natangiye gukora umuziki mfite imyaka 13 y’amavuko”.Yakomeje avuga ko yari Producer ariko w’umuhanzi gusa kugira isoni bigatuma atabasha gusohora indirimbo.Cyakora ahishura ko Kashe ari indirimbo yakoreye umukunzi we.Ati:”Muri kiriya gihe nasohoye Kashe nyiririmbiye umukunzi wanjye”. Yemeje ko nyuma yo gutandukana n’uwo mukobwa aribwo yahisemo kuyishyira hanze.

Ubusanzwe Element arimo gushaka kugaragaza imbaraga nyinshi muri muzika kurenza gukora indirimbo.Kuri ubu ari mu gihugu cya Kenya aho yagiye mu bikorwa bya muzika.

Advertising

Previous Story

Sudani yepfo yafunze amashuri kubera ubushyuhe bukabije

Next Story

NYABIHU: Umuyobozi w’Umudugudu yishwe akaswe ubugabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop