Drone ya Gisirikare yayobye irasa Abasiramu 85

11/12/2023 08:53

Muri Nigeria, indege itagira umu-pilote [Drone], yayobye irasaba abaturage 85 bo mu Idini ya Islam bari bateraniye hamwe bari kwizihiza umunsi mukuru wera wa Maulud.Aba barashwe na Drone ya Gisirikare bahise bapfa bose.

Ubuyobozi bwa Gisirikare bwemeje aya makuru , buvuga ko ibyabaye byagizwemo uruhare n’abari bari gukoresha iyo Drone,baje gutekereza ko abo bateraniye aho bari amabandi.

 

Kimwe n’ahandi ku Isi, hari ubwo abagize Idini ya Islam bahurira hamwe bagamije kwizihiza ikintu runaka, bishimye mu mahoro kandi bo babifata nk’umuco wabo.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse by’umwihariko kubashinzwe gukoresha Drone mu gisirikare cyabo.Iyi Drone yatwaye ubuzima bw’abagera kuri 85 bari mu byishimo muri Nigeria.

 

Igisirikare cyemeza ko ibyabaye ari amakosa ndetse ko bafashe itsinda ry’abarimo gusenga nk’amabandi y’ibyihebe bagahitamo kubagabaho Drone.Ibi byashyize mu kaga ingabo za Nigeria kuko zatangiye kwangana n’abanyagihugu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nayo yasabye ko habaho kwirengera amakosa yabayeho ndetse hagashyirwaho ingamba zibikumira mu gihe kiri imbere.

Advertising

Previous Story

Abashakanye : Dore ibyiza n’ibibi byo gutera akabariro mu gihe umugore ari mu mihango

Next Story

Koffi Olomide yambaye inkweto z’abagore mu gitaramo yakoreye muri Kenya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop