Koffi Olomide yambaye inkweto z’abagore mu gitaramo yakoreye muri Kenya

11/12/2023 09:33

Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya Rhumba, yatunguranye yambara inkweto z’abagore [High Heels], ubwo yari mu gitaramo  yakoreye muri Kenya.

 

Muri iki gitaramo Koffi Olomide yari yambaye , ikoti ry’umweru, inkweto z’umweru z’abagore ndetse n’isapo w’umweru iriho ibendera ry’Igihugu cye cya Congo,Grand Mopao, yaririmbye kugeza ubwo yavuye kurubyiniro bose bifuza ko yazagaruka.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa ASK Dome , muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi , kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023.Ubwo yari ageze ku rubyiniro abakunzi be bafatanyije nawe , bararirimbana karahava bamwerekako indiririmbo ze bazizi.

Uyu muhanzi waririmbaga anabyina, yazanye umugore we kurubyiniro , baririmbana indirimbo ngo bafatanyije kwandika.Nyuma yo kuririmba , Koffi Olomide, yanditse kumbuga Nkoranyambaga ze ati:”Mwakoze Kenya”.

Koffi Olomide, ubwo yageraga muri Kenya tariki 06 Ukuboza, byari byavuzwe ko ashobora kutoroherwa n’abo yambuye ubwo yafungirwaga muri iki gihugu agataha ataririmbye.

Advertising

Previous Story

Drone ya Gisirikare yayobye irasa Abasiramu 85

Next Story

Mutesi Jolly yahoze ari inzobe ntabwo yitukuje ! Byinshi ku ifoto ya Mutesi Jolly akiri mu ishuri

Latest from Imyidagaduro

Go toTop