Abashakanye : Dore ibyiza n’ibibi byo gutera akabariro mu gihe umugore ari mu mihango

11/12/2023 08:28

Kubera uburyo ibi bikunze kuganirwaho cyane ariko hakabura umwanzuro, niyo mpamvu uyu munsi twiyemeje kongera kubigarukaho dutanga inama kumpande zombi , kubyiza ndetse n’ibibi byabyo.

 

Ikinyamakuru Healthline, cyaranditse ati:”Mu gihe bitakubangamira cyangwa ngo bikubuze amahoro,nta mpamvu yo kubyirinda”.Umugore ajya mu mihango mu gihe runaka, ariko gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango hari ubwo bigira ibyiza.

 

IBYIZA BYO GUTERA AKABARIRO MU GIHE CY’IMIHANGO

Iyo uri gutera akabariro kandi uri mu mihango , icyo gihe hakorwa imisemburo yitwa Endorphins ituma habaho ibyishimo kuri wowe.Kujya mu gikorwa cyo guhuza ibitsina, bituma usa n’uwiyibagiwe kuburyo nabyo bifasha mukudahugira kumihango yawe cyane.

 

1.Bituma imihango yawe iba mito cyane.

Iyo ukunda gutera akabariro uri mu mihango , igihe wamaragamo kiragabanyuka cyane.

2.Byongera ubushake bwo gutera akabariro.

Ubushake bwo kwifuza akabariro burahinduka iyo uri mu gihe cy’imihango.Bivugwa ko mbere yo kujya mu mihango ho ibyumweru 2, aribwo umugore yumva afite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro n’uwo bashakanye.

 

3.Bigabanya uburibwe bw’umutwe.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2017 bwagaragaje ko abagore bahora baribwa n’umutwe  mu gihe cy’imihango.Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko aba bagore barware umutwe ,iyo bakoze imibonano mpuzabitsina ngo ibabera umuti.

 

IBIBI BYO GUTERA AKABARIRO URI MU MIHANGO.

1.Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango , amaraso akuzuraho cyangwa akajya k’uwo mwashakanye ukabona ko ari bibi  cyane n’aho muryamye by’umwihariko mu gihe ukunda kuva amaraso menshi.

 

Uretse kwangiza umugabo wawe n’ibyo muryamyeho, ibi kandi bituma wumva wiyanze , bikagutera umujagararo mu mutwe wawe,ukanga imibonano urunuka.

 

2.Kwanduza uwo mwashakanye ‘Infection’.

Mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye uri mu mihango, biroroshye ko ushobora guhita umwanduza indwara zitandukanye zirimo na ‘Infections’, wamwanduza Hepatits.Iyi virus iba mu maraso kandi ishobora kwandura cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina uri mu mihango.

 

Abantu bagirwa inama yo gukoresha agakingirizo kuko bigabanya amahirwe yo kwandura iyi ndwara.

 

Ntabwo ari byiza ko ukora imibonano mpuzabitsina wambaye agakoresho kazwi nka ‘Tampson’.

 

ESE USHOBORA GUTWITA ?

Ntabwo ushaka gutwita , kandi nibyo koko amahirwe yo gutwita nimake mu gihe cy’imihango ariko birashoboka.Ibi kandi bishobora kuba mbere y’ibyumweru 2 kugira ngo ujye mu mihango.

 

Niba udatinda mu mihango , amahirwe yawe yo gusama ari hejuru cyane kandi wibukeko , intanga zishobora kukubamo iminsi 7.

ESE NI BYIZA GUKORESHA AGAKINGIRIZO ?

Yego, wibukeko uretse kumwanduza indwara twavuze haraguru, ushobora no kumuha virus zinyuranye cyangwa nawe akaziguha.Gufasha umugabo wawe kwambara agakingirizo bibarinda ibibazo byinshi.

Advertising

Previous Story

Indirimbo y’umunsi ! Ntahemuka y’umuramyi Nana Olivier – VIDEO

Next Story

Drone ya Gisirikare yayobye irasa Abasiramu 85

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop