DRC: Mu bafashwe harimo Abanyamerika nyuma yo kwicwa kwa Malanga Christian wari uyoboye igitero

19/05/2024 14:51

Nyuma yo gufatwa kwa bamwe mu bagize uruhare muri Coup d’Eta yari igiye gukorerwa Perezida wa Congo ‘Felix Tshisekedi’, mu byangombwa byafashwe harimo na Passport ya Canada na Amerika.

Nk’uko afrik-info.cd dukesha iyi nkuru  babitangaza, ngo bamwe mu bari mu gatsiko k’abateye Vital Kamerhe n’ibiro bya Perezida wa Congo bafatanywe ‘Impuza z’inzira’ zo muri Canada na Amerika.

Ibi byemejwe n’ingabo za Congo nyuma yo kubafata kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.Nyuma y’iki gitero byashyizwe ku mutwe wa Malanga Christian w’imyaka 41 ngo inyubako ya Leta irinzwe cyane n’abasirikare.

Christian Malanga n’umuhungu we , basanzwe batuye muri Amerika. Christian Malanga yakunze kwiyita Commander ndetse agashyira hanze amashusho n’amafoto ari mu ndege za Gisirikare ari kurasa [Mu myitozo].Yashyize hanze kandi amafoto ari mu nama zitandukanye muri Afurika avuga ko yahoze ari umusirikare wa Congo ushaka kwiyamamariza kuba Perezida.

Christian Malanga ni umugabo w’abana 8 akaba afite imyaka 41 y’amavuko.Yakuriye mu gace ka Ngaba mu Murwa mukuru Kinshasa.Mu bihe bitandukanye yagaragaye muri Afurika y’Epfo na Swaziland mbere yo kujya muri Amerika.

 

Advertising

Previous Story

DRC: “Abashatse guhirika ubutegetsi byabapfubanye” ! Umuvugizi wa FARDC Brigadier General Sylvain Ekenge

Next Story

Afurika y’Epfo: Idini rya Satani ryari rimaze igihe rikora ryafunze imiryango burundu

Latest from HANZE

Go toTop