Uyu mugore yavuze ko ubundi yari asanzwe akundana n’umugabo we bakoze ubukwe ndetse ko bose bakundanaga nta numwe uca undi inyuma ariko bikaba byaraje kugenda uko bitahoze ubwo umugabo we yamufashe aryamanye n’umuvandimwe w’umugabo we.
Ngo bijya gutangira ubundi byatewe nuko uyu mugabo yari yarabuze urubyaro mbese gutera inda umugore we byari byaranze aho bagiye mu buvuzi gushaka imiti yabafasha ariko bikaba ibyubusa kuko babuze umuti wabafasha kubona urubyaro.
Uyu mugore akomeza avuga ko kubura urubyaro we n’umugabo we yakundaga byaje gutuma afata umwanzuro ukomeye cyane wo kwigira inama yo kwegera umuvandimwe w’umugabo we amwumvisha ko yamutera inda maze akabyara umwana.
Umuvandimwe w’umugabo we ngo yaje kwemera maze bararyamana maze uyu mugore aza gutwita gusa ngo byaje kuba ikibazo ubwo inda yavagamo maze uyu mugore arongera abura amahirwe yo kwitwa mama cyangwa kuba umubyeyi nk’abandi.
Maze hashize igihe inda ivuyemo we n’umuvandimwe w’umugabo we barongera bigira inama yo kongera kuryamana ariko kuri iyi nshuro ya kabiri bwo sibyabahiriye kuko umugabo we yaje kubasanga mu cyumba cye baryamana maze isosi yabo igwamo inshishi.
Kuva ibyo byose byaba, umugabo we ndetse n’umuryango we baramwanze hahandi ngo batifuza no kongera kumubona,yewe n’umuvandimwe w’umugabo we yaciwe mu muryango.
Icyakora uyu mugore yanzwe atwite inda y’umuvandimwe wuwahoze Ari umugabo we. Kuri ubu Ari gukora uko ashoboye ngo yite ku mwana we.
Source: TUKO