Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yifatanyije n’abarengeje imyaka 40 mu gushimiye H.E Paul Kagame

24/01/2024 12:52

Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19,  Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr.Utumatwishima yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kure aho kugira igitekerezo cyo kuba umuntu ukomeye byari amateka n’inzozi zafatwaga nk’uburwayi.

 

Abajijwe niba yarigeze arota kuba Minisitiri yavuze ko atibuka n’igihe izo nzozi zaziye.Ati:” Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame, ikibazo Teta ambajije ni ikibazo cyiza ariko kitoroshye , abantu bose bafite imyaka iri hejuru  ya 40 ntabwo baza hano ngo bavuge ko bari bafite inzozi zo kuba Minisiter baba babeshye kuko muri icyo gihe twari tubayeho mu bwoba”.

 

Yagaraje ko amateka y’u Rwanda atemereraga umuntu gutekereza ko azaba umuntu ukomeye kubera ko babaga ho bahunga , abantu bagashima Imana ko batahunze , bagashimira Imana ko bariye , bagahora bahigwa kuko ngo bamwe bashinjwaga gukorana n’Inkotanyi.Yagaragaje ko kandi nta mwana wo mu bakene warotaga ko yaba umuntu ukomeye ku buryo n’uwabirotaga bashoboraga kumujyana kwa muganga.

 

Yagaragaje ko kuba barabeshwagaho n’ubuhinzi gusa batiga nabyo byabaye inzitizi.Minisitiri yavuze ko nyuma y’intambara aribwo batangiye gutekereza kujya mu ishuri gusa na none nta nzozi zo kuba Minisitiri cyangwa umuyobozi ukomeye.Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kubw’ibyo yakoze kuva mu myaka 30 ishize,  agaragaza ko ari ikimenyetso cy’uko mu Rwanda byose bishoboka mu gihe Imana yaba idutije ubuzima.

Yasabye abayobozi, abikorera , abakorera Imana [Pastors] n’abandi batandukanye kutazatezuka mu kugirira urubyiruko rw’u Rwanda icyizere kuko rufite ubushobozi.

Advertising

Previous Story

Dorimbogo ntiyemeranya n’abavuga ko urugo ari ijuru rito

Next Story

Amosomo 3 urubyiruko rukwiriye kwigira kuri H.E Paul Kagame ! Dr Jean Nepo Utumatwishima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop