Dore umuti ukomeye w’abagore n’abakobwa baca inyuma abakunzi babo

08/04/2023 17:36

Igihe cyo gutera akabariro ni umwanya mwiza wo kwigarurira umutima w’umukunzi wawe,ubinyujije mu kumuryohereza kugira ngo atazavaho aguca inyuma bitewe n’uko utamuhaye ibyishimo yari akwitezeho kandi abikeneye.Hari ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho kugira ngo uhishure ibanga ritera abagore n’abakobwa guca inyuma abo bakundana.

Ibi bintu uramutse utabyitayeho umukunzi wawe ashobora kujya aguca inyuma kandi warabigize mo uruhare.

Ibi ni bimwe mu byo ugomba kwitaho kugira ngo utsinde iki gitego.

Kugaragariza umukunzi wawe ibyishimo mbere yo gukorana igikorwa: Si byiza ko wakereka umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ko utameze neza mu gihe mugiye gutera akabariro.

Biba byiza iyo umugaragarije ko wishimye kuko bituma nawe akwisangamo cyane maze akirekura.Ibi bigatuma mwembi munogerwa n’igikorwa mugiyemo.Mbere yo gutangira igikorwa ugomba kumutegura ubinyujije mu bikorwa binyuranye no kumukora ku bice bitanga ibyishimo:

Burya ni byiza ko abantu bagiye gutera akabariro babanza kuganira bikagera n’aho bakina bakora utuntu tworoheje tubafasha kwibagirwa ibyo biriwemo ndetse tukanabinjiza mu gikorwa ku buryo bworoshye cyane.

Kwirinda guhora ukora ibintu bimwe buri gihe:Iyo umukunzi wawe abonye uhora umukorera ibintu bimwe gusa mu gihe muri mu gihe cyo gutera akabariro ageraho akabyinubira, ashaka ko wamuhindurira uburyo ubimukoreramo.yaba uburyo mukoramo imibonano niba mwayikoraga muryamye mugahinduka mukagerageza izindi position zose kugira ngo umushimishe. Ni byiza ko umenya uburyo bunyuranye bwo kwitwaramo mu gihe urimo gutera akabariro n’umukunzi wawe.

Kwirinda gutekereza no kugereranya ibyo wakoreraga umukunzi wawe wa mbere ko ari na byo uzakorera n’undi uzamukurikira:Abantu bakunda bitandukanye kandi bakanyurwa mu buryo butandukanye.

Gutekereza ko ibyashimishaga umukunzi wawe wa mbere ari byo byanashimisha uwamukurikiye ntabwo aribyo. Ugomba gukora uko ushoboye ukamenya ibishimisha umukunzi wawe mbere y’uko atangira kukwinuba.Kwirinda kugira undi muntu uza mu ntekerezo zawe mu gihe urimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe:

Si byiza ko watekereza undi muntu mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe cyane cyane uwo mwigeze gukundana kuko bituma utiyumva mu gikorwa murimo gukora bityo ukaba wanabikora bitagufasheho na we ntanyurwe n’uburyo ubyitwaramo.

Kumenya ko ku munwa atariho basomana gusa mu gihe uri gutera akabariro n’umukunzi wawe: mu gihe urimo gutera akabariro, ugomba kumenya no kwigisha umukunzi wawe mu gihe yaba atabizi ko ku munwa gusa atariho ukwiye kumusoma kuko bimushimisha cyane iyo ugerageza no kumusoma n’ahandi hatandukanye nko ku kiganza, ku ijosi ukagenda intoki ugomba kuzisoma rumwe ku rundi n’ahandi,ibi bigaragaza ikimenyetso cy’uko umwishimiyekandi utamwishisha.

Kumenya ko gukora imibonano atari ibintu bihubukirwa ahubwo bibanza gutegurwa: Ni byiza kubanza kwitegura bihagije mbere yo gutangira igikorwa cyo gukora imibonanompuzabitsina n’umukunzi wawe. Iyo mubanje gutegurana bibafasha kugikora mutuje mwese mwamaze kubyiyumvamo.

Previous Story

Kumva ushonje cyane ni ikimenyetso cy’indwara nyinshi zikomeye ! Menya impamvu yabyo

Next Story

Menya byinshi kuri Pistanthrophobia, indwara y’ubwoba bwo gutinya kwizera abantu

Latest from Inkuru z'urukundo

Banner

Go toTop