Dore impamvu zishobora gutuma uzana imvi ukiri muto

01/01/2024 18:55

Imvi ni ikimenyetso kimwe mu bimenyetso bigaragaraza ko ukuze, rero akenshi usanga abantu bazana imvi ari abantu bakuze. Gusa hari ubwo usanga umuntu akiri muto mu myaka ariko ugasanga afite imvi. Ushobora kwibaza ngo biterwa ni iki ! Niyo mpamvu iyi nyandiko igiye kubisobanura byose, ndetse uraza gutangazwa n’uburyo Ari ibintu byinshi.

 

 

Ubusanzwe abantu benshi bazi ko kuzana imvi ukiri muto biterwa nikintu kimwe ariko uyu munsi tugiye kuvuga kubintu birenze kimwe bishobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto mu myaka.

 

 

Dore ibintu bishobora gutuma uzana imvi ukiri muto mu myaka;

 

 

1.Umurage (umuryango)

 

Hari ubwo usanga umuntu yatangiye kuzana imitsi y’umweru ku mutwe we ariyo yitwa imvi bite nuko ari umurage yahawe mu maraso yabo akomokaho. Umuryango we usanga abantu Bose bazana imvi bakiri bato bityo bikaba bituma nawe azana imvi akiri muto cyane.

 

 

2.Imisemburo myinshi

 

Ikindi gishobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto mu myaka ni imisemburo myinshi aho usanga imisemburo ye kubera ari myinshi ugasanga yakoze imisatsi y’umweru bityo bigatuma atangira kugira imvi akiri muto cyane.

 

 

3.Gukena intungamubiri

 

Ubundi buryo bushobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto cyane mu myaka, ni kubura intungamubiri nyinshi mu mubiri we, kubura Vitamin E ba D mu mubiri wawe bishobora gutuma uzana imvi ukiri muto.

 

 

4.Imiterere yaho aba

 

Aho twavuga nko kuba ahantu havs izuba ry’inshi bishobora gutuma uzana imvi ukiri muto kuko ngo imirasire yizuba nayo ishobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto.

 

 

5.Stress

 

Inzobere zivuga ko stress nazo zishobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto cyane mu myaka kuko ngo iyo umuntu ahorana stress bituma imwe mu misembure ye idakora indi igakora nabi aribyo bituma uzana imvi ukiri muto mu myaka.

 

 

6.Uburwayi

 

Hari uburwayi Kandi umuntu arwara bukaba bushobora gutuma yisanga yazanye imvi akiri muto cyane mu myaka. Anemia, alopecia areata, Vitiligo ndetse nayo ishobora gutuma umuntu azana imvi akiri muto.

 

 

Vitiligo ngirango mwese murayizi indwara umuhanzi Confy arwaye. Kuri iyi website yacu twakoze inkuru ivuga kuri iyo ndwara yitwa Vitiligo ndetse dukomoza ku bindi byamamare bitwaye iyo ndwara.

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

Abahanzi 15 bagiye guhurizwa mu ndirimbo imwe yo kuramya no guhimbaza Imana

Next Story

Dore ubwoko 6 bw’umubyibuho n’ikibitera ndetse n’uburyo ushobora kuwugabanya

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop