Gutinda mu gikorwa ni kimwe mu bintu abagabo benshi baba bifuza cyane ko abenshi bumva ko kurangiza vuba bifatwa nko guseba. Ariko inzobere zivuga ko ataruko byagakwiye gufatwa kuko ngo Kenshi usanga kurangiza vuba biba ku bagabo benshi ugereranyije nabasoza batinze!!
Ushobora kuba wifuza kugire ubuzima bwiza ndetse ukajya utinda mu gikorwa, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.
Dore uburyo bwiza umugabo ashobora kongera akanyabugabo bitamugoye;
1.Gukora siporo
Umugabo akwiye gukora siporo cyane agakomeza umubiri we ndetse akaruhura umubiri we anagabanya ibinure mu mubiri we, ibyo bishobora gutuma yongera umwanya amara mu gikorwa cyo gutera akabariro.
2.Kurya ibi biryo
Hari indyo Kandi idakwiye kubura mu biryo umugabo arya kugire ngo umwanya amara atera akabariro wiyongere, twavuga;Imbuto cyane Pome n’amarongi.Imboga Vitamin D dusanga mu magi, mu bihumyo ndetse no mu mata.
3 Irinde stress
Inzobere zivuga ko abagabo benshi barangiza vuba Hari ubwo bitewe na stress birwamo no kutaruhuka neza bityo yagera mu gikorwa bigatuma araswayo kandi yagakwiye gutinda mu gikorwa ari gukora.Ni ngombwa ko umugabo wese yirinda stress mu buryo bwo kumufasha gutinda mu gikorwa cyo gutera akabariro.
4.Reka ibikorwa cg ibintu byangiza ubuzima bwawe
Hari ibintu byinshi abantu bakora bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo harimo no kurangiza vuba. Ibyo bintu harimo kunywa inzoga nitabi byinshi cyane. Rero ni ngombwa ko ubireka cyangwa ukabikora mu rugero ariko inama nuko wabireka burundu.
5.Itoze gufunga intanga
Mu gihe umugabo Ari mu gikorwa cyo gutera akabariro, Hari ubwo wumva ugiye kurangiza ariko vuba rero utangira kwiga guhagarika ko urangiza Inzobere zivuga ko Bisaba kubyitoza cyane Kandi ko bikora bigatuma utinda mu gikorwa cyo gutera akabariro.
6.Itondere uwo mukorana igikorwa
Ikindi inzobere zivuga ko umugabo ashobora kurangiza vuba bitewe nuwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe cyose uri gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utishimiye utakunze, iteka urangiza vuba kuko uba wumva bitakurimo.
7.Shaka ubundi bufasha
Mu gihe cyose ubona ko harimo ikibazo kuba urangiza vuba ushobora kwegera muganga akaguhs ubufasha harimo no kuguha imiti ifasha kongera akanyabugabo.
Icyakora bivugwa ko umuntu wakoresheje iyo miti iyo atayiretse bisaba ko buri gihe cyose agiye mu gikorwa cyo gutera akabariro agomba kumanza gufata iyo miti.
Source: Healthline