Dore ingaruka zo kuvanga Coca-Cola n’inzoga zisanzwe

19/02/2023 16:26

Abantu benshi bakunda kuvanga Coca Cola nyamara ntibamenye ingaruka zabo twifashishije Umutihealth, turakubwira uburyo ari uburozi

Usanga abantu bamwe iyo bari kunywa ibisembuye cyane cyane byo mu bwoko bwa liquor (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga bakunze kuvangamo ikinyobwa kiryohera Coca-Cola. Ibi bituma ubukare bw’inzoga butumvikana ndetse hakaniyongeramo uburyohe. Nyamara burya ni igisasu uba uri gushyira mu nda gishobora guturika isaha n’isaha kubera impamvu tugiye kukubwira hano.
Impamvu ari bibi kuvanga Coca-Cola n’inzoga
Caffeine

Muri iyi soda ya Coca-Cola habonekamo Caffeine kandi mu gacupa gato habamo 34mg zayo. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alukolo; ya caffeine iganza alukoro ku buryo ubwinshi bwa alukolo uri kwinjiza umubiri biwugora kubumenya. Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa nyuma yaho ibibazo biba ku mwijima n’impyiko Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.
Uko inzoga ikwira mu mubiri

Gukwirakwira kw’inzoga mu mubiri biterwa n’impamvu nyinshi harimo kuba wariye cyangwa utariye, igitsina cyawe, uko ureshya, ibiro ufite, ndetse n’akoko. Ikindi kiyongeraho rero ni ukuba wavanze na Coca-Cola kuko bituma inzoga ikwira vuba mu mubiri kurenza uwanyoye atavanze. Ibi bituma ingaruka ziterwa n’inzoga zigera vuba kuwavanze kurenza utavanze.

Carbon dioxide (CO2)
Iyi carbon dioxide (gaz carbonique) tuyisanga mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa bidasembuye niyo ituma binabikika igihe. Iyi rero iyo uvanze urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z’igifu ikinjira mu maraso. Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafashe ikizami cya alukolo (alcotest) basanga uwavanze ariwe ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze niyo baba banyoye amacupa angana.

Advertising

Previous Story

Dore akamaro k’amahenehene kubuzima bwawe

Next Story

“Nakoze mu kabari ndi n’umuririmbyi mu rusengero aho abagabo bakoraga ku mabuno y’abakobwa ndeba“ ! Umurokore Olga yavuze ibyamubayeho ari munzu y’Imana

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop