Advertising

Dore akamaro k’amahenehene kubuzima bwawe

19/02/2023 13:49

Abenshi ntabwo bayahereza agaciro ariko burya amahenehene ni ingenzi cyane.Amata y’amahenehene afite agaciro gakomeye dore ko ari amwe muyagira ubuzima by’umwihariko ku muntu uyanywa umunsi ku munsi.

Ubusanzwe abantu benshi bakunda cyane kandi banamenyereye amata y’inka nyamara burya ihene nazo zirakamwa.Amata zikamwa yitwa amahenehene akoreshwa kuva kera nk’umwe mu miti ivura bwaki ku bana bagize ikibazo cy’imirire mibi nyamara sibo gusa agirira akamaro kuko n’abakuze hari byinshi byiza abamarira. Kandi nkuko amata y’inka akorwamo ibindi nka fromage, yawurute, ice cream n’ibindi niko no ku mahenehene bishoboka.
https://www.youtube.com/watch?v=yuO1F5ZV5XM&t=385s

Aya mahenehene abonekamo Vitami A, B6, B12 ,C na D Abamo kandi magnesium, Calsium , Ubutare , Umuringa potasiyumu n’indi myunyungugu inyuranye.
Menya akamaro ku buzima bwawe

Agufasha kugira amagufa akomeye

Nubwo ihene itabyihariye yonyine, ariko amata mu moko yose abamo kalisiyumu, bityo no mu mahenehene tuyisangamo. Akarusho ni uko amahenehene aguha kalisiyumu itagira ingaruka yagutera bityo igatuma amagufa akomera kandi bikayarinda indwara zinyuranye ziyafata

Bifasha kurinda kubyimbirwa
Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane niba amahenehene abuza kubyimbirwa umubiri wose kuko byamaze kugaragara yuko abuza kubyimbirwa mu nda no gutumba nyuma yo kuyanywa bigendana no kugugara nkuko biba ku mata y’inka. Kuyanywa bituma mu nzira y’igogorwa hataba ububyimbirwe.

Afasha kunyunyuza intungamubiri

Ubushakashatsi bugaragaza ko amahenehene ariyo yegereye bya hafi amashereka kurusha amata y’inka. Bityo kuyanywa bituma umubiri ubasha gukurura intungamubiri zinjiye mu byo twariye kandi bigafasha igifu gukora neza.

Gutera ingufu imikorere y’umubiri

Amahenehene arimo intungamubiri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n’amata. Kuyanywa rero ntibigombera ubwinshi. Agakombe kamwe kaguha 40% bya kalisiyumu ukeneye ku munsi, 20% bya vitamin B ukeneye ndetse na potasiyumu na fosifore biri ku gipimo cyiza. Kuyanywa kandi bifasha umubiri nkwinjiza ubutare n’umuringa bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kubura amaraso.

AYA MATA KANDI ARINDA AMAGUFA.
AYA MATA YONGERA UBUDAHANGARWA KUMUBIRI.
Gukura
Amahenehene akungahaye kuri poroteyine zikaba zizwiho kubaka umubiri akaba ari nayo mpamvu ahabwa abana bafite ikibazo cya bwaki ndetse no kugwingira. Si ugukura mu gihagararo gusa ahubwo anafasha gukura mu bwenge n’imitekerereze

Icyitonderwa
Nubwo twavuze ko ariyo asatira amashereka kurusha amata y’inka ariko nanone ntabwo wayasimbuza amashereka ahubwo niba umwana atari konka cyangwa atonka neza wamuha amata y’inka naho amahenehene ukaba wayamuha nyuma byibuze yujuje umwaka nk’uko tubikesha Umutihealth.

Previous Story

Menya igihugu kimwe kw’isi kiyobowe n’umuntu wapfuye

Next Story

Dore ingaruka zo kuvanga Coca-Cola n’inzoga zisanzwe

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop