“Yansanze yambaye ubusa aziritse ari kuva amaraso mu ijosi”! Umubyeyi warokoye umukobwa wacitse kazungu aganira n’itangazamakuru!

09/09/2023 07:18

Ugirinshuti Clemantine utuye mu Mudugudu wa Gishikiri ,akagari ka Busanza umurenge wa Kanombe ni umuturanyi wa kazungu Denis uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha RIB, acyekwaho kwica abakobwa 12.

Uyu mubyeyi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yasobonuye uburyo yakiriye umukobwa wari ucitse kazungu yambaye imyenda hafi ya ntayo mbese bisa no kwambara ubusa.

 

Uyu mubyeyi yasobanuye uburyo Umukobwa witwa Carine yamugezeho asa nuwahahamutse mbese ubwoba bwenda kumuturitsa umutima.

 

Mu kiganiro yagiranye na Tv8 yagize ati” nari nicaye aha(murugo) maze mbona umwana w’umukobwa aje n’igihunga cyinshi avuga ko acitse umuntu washakaga kumwica,

Nabonaga afite ibikomere mu ijosi hose mbese kuko yari inzobe wabonaga naho yamuriye inzara hari kuva amaraso. Ubwo icyo nakoze namwinjije munzu maze mba muhaye icyo kwambara ,ariko yahise ahamagara inshuti ze zimuzanira ibyo ataha yambaye”.

 

Uyu Clemantine kandi yavuze ko nawe ubwe atarazi ko Mu Isibo atuyemo harimo umuntu wica abantu kuko n’ibyo yaganiriye n’uwo mukobwa warokotse Carine atamubwiye ko hari abantu yabonye bapfuye!.

Uyu mubyeyi asoza asaba abana babakobwa kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi zirimo kwicuruza kuko bishobora kubaganisha mu byago birimo n’urupfu. Anasaba inzego ko niba zifashe umuntu nkuyu zajya zimuhana zihanukiriye bikabera n’abandi urugero.

Advertising

Previous Story

Nyuma na Nyuma Rihanna na Asap Rocky batangaje amazina bise umwana wabo wa kabiri

Next Story

Dore impamvu zituma abakobwa bamwe banga gushaka abagabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop