Isake yatsinzwe mu rubanza yaregwagamo guteza urusaku

06/04/2023 13:59

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru itangaje y’isake yatsinzwe urubanza ku guteza urusaku mu baturanyi, nyirayo ategekwa kuyibaga kuri uyu wa Gatanu.

Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko isake ibagwa ku wa Gatanu, nyuma y’uko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza, nk’uko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu Majyaruguru y’igihugu rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Premium Times. Abaturanyi babiri bayireze bavuze ko bibabuza gusinzira.

Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw’iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.Isyaku Shu’aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

Umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Daily Trust.Nyiri iyo sake yanategetswe kuzayibaga ku wa Gatanu nk’uko yabisezeranyije, bitaba ibyo agahanwa.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu umugabo asabwa kunezeza umugore wawe mu gitanda

Next Story

Dore ibyo ukwiye kugira kugira ngo wubahwe n’igitsina gore cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop