Urugo rwa Zari Hassan bagiye ku rusenya rutamaze kabiri

02/02/2024 15:09

Umukobwa wabyaranye na Shakib Cham Lutaaya umugabo wa Zari Hassan byemewe n’amategeko ,Imana ,imiryango inshuti n’abavandimwe akomeje kurikoroza gusa kuri ubu yabwiye Zari Hassan ko akwiriye kuvugana n’umugabo we akamusaba kuzuza inshingano ze nk’umugabo wamuteye inda.Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Tusiime Jalia Crey azwi cyane nka Lia Cremy.Uyu atandukanye n’umugore wabanye na Shakib Cham Lutaaya mbere yuko babana ariwe Shamirah Nalugya nk’uko twabagejejeho byinshi kuri we.

 

Uyu mukobwa uvuga ko yatewe inda na Shakib we akomeje kwitabaza imbuga Nkoranyambaga n’itangazamakuu kugira ngo yerekane ko uwamuteye inda yananiwe kuzuza inshingano ze nk’umugabo babyaranye umwana w’umuhungu.Uyu mugore yagize ati:”Muramubona uriya mugabo ? Ni we mugabo utagira umutima nigeze mpura nawe mu Isi yose.Maze igihe kinini naranze kuvuga ko kugira abantu batazavuga ngo nkurikiye amafaranga cyangwa nshaka kwamamara.

 

“Gusa ikintu nta shobora kwihanganira ni abantu baza batuka umwana wanjye bamuhora Se , udafite icyo yitaho wahisemo kutita ku mwana we”.Uyu mugore kandi yavuze ko yagaiye aganira na Zari Hassan cyane kuri Shakib utarigeze yifuza kuzuza inshingano ze ku mwana babyaranye.Uyu mugore ni uwo muri Uganda gusa aba muri Afurika y’Epfo.Yakomeje agira ati:”Navuganye na Zari inshuro nyinshi kuri iki kibazo gikomeye kandi mfite ibyo twavuganye byose kandi byose nzabishyira hanze kuko muri iyi 2024 nta muntu n’umwe uzampagarika kandi nzi neza ko ariko namwe mwakabigenje iyo muba njye.

 

“Abantu barekeraho kuvuga ko ndimo gufuha kuko nanjye ndi mu rukundi rwiza rwose.Narindambiwe kwita ku mwana njyenyine”.Tusiime , yavuze ko Shakib yanga kwita ku mwana we kuko we nta mafaranga agira aba ategereje Zari ngo abe ariwe umugaburira yemeza ko abifite mu majwi azashyira hanze isaha n’isaha yemeza ko yabwiye Zari ko umunsi uwamuteye inda yatangiye kwita kunshingano ze nawe azahagarika kumuharabika kumbuga Nkoranyambaga.Iyi miraba ije mu muryango wa Zari Hassan na Shakib nyuma y’igihe gito babanye.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we atwite ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Rosskana yashyize hanze amashusho ya ‘SESA’ – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop