Sunday, April 28
Shadow

Abakobwa: Ngibi ibyiza 5 by’ingenzi bo gukuna (guca imyeyo)

Ibyiza byo gukuna cyangwa se guca imyeyo ku bagore no ku bakobwa ni byinshi cyane ariko muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bitanu by’ingenzi.

 

  1. Umugore agira ububobere
    • Umukobwa wakunnye agira ububobere bwinshi mu gihe umugabo arimo kumutegura, ariko ntibivuze ko n’abataraciye imyeyo batagira ububobere.
  2. Bituma amavangingo aza byoroshye
    • Umugore cyangwa umukobwa wakunnye agira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro, bikaba akarusho iyo yahuye n’umugabo uzi kunyaza.
  3. Ni umwambaro ku mugore
    • Aha abakuze bahita babyumva. Umugore cyangwa umukobwa wakunnye ashobora kwicara niyo yaba atambaye ikariso yumva ntacyo yikanga kuko ibice by’imishino aba yarakuruye bikingira ibindi bice by’imbere mu gitsina.
  4. Bituma umugore yigirira icyizere

 

Umukobwa wakunnye niyo yaba abura icyumweru kimwe ngo ashyingirwe ahora yumva yiteguye. Kera iyo washakaga umugabo utarakunnye cyabaga ari ikimenyetso cy’uburere bucye. Gusa ntibyakundaga kubaho kuko gukuna wari umuco witabwagaho cyane, ba nyirasenge w’umukobwa ndetse na bakuru be babaga barebwa n’iki kintu

  1. Bitera igikundiro ku mugabo

Kubera ko umugore wakunnye aba afite ububobere ndetse n’amavangingo bihagije bituma umugabo babonanye anyurwa bityo ntatekereze kumuca inyuma kuko aba yumva ntacyo ajya gushaka hanze umugore we adafite