Dore uko wakwivura ibiheri byo mu maso cyangwa ibishishi mu buryo bwihuse ukoresheje tungurusumu

13/07/2023 20:42

Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ijoro ribara uwariraye, niba uhura n’ikibazo cyo gusesa ibiheri umunsi ku munsi uzi ipfunwe bitera mu bantu aho ugenda cyangwa ukorera.Mu rwego rwo kubyikiza rero twaguteguriye iyi nkuru , uyisome neza nurangiza uyisangize n’inshuti zawe kuko nazo wasanga zifite icyo kibazo. Ushyire kuri watsapp no kuri konti yawe ya facebook.

 

UKO WAKORESHA TUNGURUSUMU WIVURA IBIHERI BYO MU MASO.

Umuntu ubirwaye akoresha imbaraga zose ngo abikire ndetse agashaka uko agana abaganga batandukanye.Mu byukuri hari n’abahitamo kubishimiragura cyangwa kubimena aho gukira bikarangira biyangirije uruhu cyangwa bakarutera udusebe duto duto.Uyu munsi rero ubaye umunyamahirwe kuko ugiye kwiga uko uzajya ubasha kubyivura.

 

Tungurusumu.

Uretse kuba izwiho guhuza ibiryo neza no kubiryoshya, tungurusumu , ituma uruganda rwo munda rutunganya ibyo kurya rukora neza ndetse hari nabayifashisha mugukora salade.Tungurusumu ifasha mu iringaniza ry’imisemburo imwe n’imwe ari na byo bigira umumaro uhambaye mu bice bitandukanye bigaragarira inyuma nk’uruhu.

Uruhu.

Ibyiza byo kurya tungurusumu ni byishi ariko hari ibyiza bindi ishobora kumarira umubiri kabone nubwo yaba itariwe mu biryo.Dusubiye mu mateka ho gato mu kinyejana cya 18 , abasirikare bakoreshaga tungurusumu barinda amafunguro yabo kugira atinjirwa n’udukoko duto duto, Gusa muri iki gihe ubu sibwo buryo bwiza kuko haje indi miti mishya ikora ako kazi kurusha ubu buryo ariko ibyo byabayeho ni gihamya cy’uko Tungurusumu ishobora kwica udukoko twinjiye mu gikoresho runaka cyangwa mu ruhu rw’umuntu.Ibi rero bigaragaza ko ntawashidikanye ko tungurusumu yavura ibishishi kuko nabyo ni imwe muri izi ndwara zibasira uruhu rwa muntu.

 

Ibishishi.

Wowe ufite ikibazo cyo kurwara ibishishi kuruhu rwawe nta mpamvu yo kwiheba kuko hari ibyiringiro.Ikintu cyambere ugomba gukora ni ukoga mu maso ukoresheje amazi y’akazuyaze n’agatambaro korohereye, maze utunganye Tungurusumu yawe , uyicemo uduce duto duto kuburyo tungurusumu ibyara ibisa n’umutobe.Ufate twa duce udusige kuruhu rwawe ahari bya biheri maze uryame ureke umutobe ukumireho.Uyu muti ufasha uruhu cyane aho duheri duto duto duhita twuma ako kanya kandi n’ibiheri byari biri munsi y’uruhu bihita bihagarara gusohoka bikuma.

Isuzume.

Hari abantu bagira umubiri udakorana na Tungurusumu ni byiza rero kubanza ukagerageza kureba uko uruhu rwawe rwakira tungurusumu.Banza ugerageze nko ku giheri kimwe ahagana ku rukenyerero  cyangwa hafi n’ibitsike nubona uruhu rugize ikibazo ureke kugerageza ubwo buryo kuko icyo gihe yakwangiza uruhu rwawe.

IWACUMARKET

Advertising

Previous Story

“Umugabo wanjye yari agezeho ankubitira imbere y’abana bacu agahora ambwira ko azanyica nkamuvaho” ! Agahinda ka Mama Queen wafashwe nabi n’umugabo we kugeza agiye gusara

Next Story

Dore impamvu ituma abagabo bagira ibitsina bitandukanye mu bunini aho usanga umwe afite gito undi akaba afite kinini

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop