Ubyemere cyangwa ubyange ariko imibare igaragaza ko abasore aribo bakunda gutereta cyane kurenza abakobwa.Nubwo hari abakobwa bishakira abo bazabana ariko ngo mu mico itandukanye biracyari kugipimo cyo hasi.
Umuhanga mu rukundo witwa John Gray yaragize ati:” Abagabo nibo bambere babasha kwegera abagore ninayo mpamvu no mu busore abasore bakunda cyane abakobwa.Ibi nanone bituruka ku mico yabo bitewe n’aho bavukiye cyangwa bakuriye.
ESE NI IZIHE MPAMVU TWAVUGA ZITUMA ABASORE BATERETA KURENZA ABAKOBWA ?
1.Ntabwo bagira isoni cyangwa intege nke.
Muri Kamere y’abasore barangwa n’imbaraga n’umuhate ndetse nta soni baterwa n’ibyo bahisemo niyo mpamvu barusha abakobwa gutinyuka.
2. Bita kumirimo yabo
Burya ntabwo umusore azata akazi ke ngo yirirwe ari koza amasahani cyangwa indi mirimo.Ibi bituma umusore ashaka umukobwa uzajya amwitaho.
3.Ntibaterwa isoni nabyo.
Nk’uko twabigarutseho haraguru burya umukobwa yaterwa isoni no kwegera umusore akamubwira ko amukunda ariko nta musore waterwa zo no kubwira umukobwa ko amukunda kuburyo n’uwo bibayeho bifatwa nk’igisebo.