Dore uko wakwivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango n’impamvu ibitera

13/07/2023 01:54

Hari ubwo abakobwa cyangwa abagore bava cyane mu gihe bari mu mihango nyamara bakaba batazi impamvu bibabaho.Muri iyi nkuru turaza kuganirira hamwe uburyo wabigenza ukabasha kwirinda kuva cyane.

Kuva cyane mu gihe uri mu mihango, bishobora gutuma utakaza amaraso menshi kuburyo bishobora no gutera ibindi bibazo mu buzima bwawe.Kuva cyane mu gihe uri mu mihango , bivugwa cyane mu gihe imihango yawe yarengeje iminsi 7 irikuza cyangwa se bikaba bigusa guhindura Pads, cotex byibura mu gihe cy’amasaha 2 gusa kandi bikamara igihe kinini ariko bimeze.

DORE IMPAMVU ZITERA KUVA CYANE MU GIHE CY’IMIHANGO.

1.Ibibazo mu misemburo y’umubiri

2.Kuba ufite ibibyimba muri nyababyeyi

3.Uburwayi bwa Adenomyosis

4.Uburwayi bwa Endometrial Polyps

5.Kuba ufite agapira ko mumara (IUDs).

6.Ufite ibibazo mukuvura kw’amaraso.

7.Kuba uri kunywa imiti ibuza kuvura kw’amaraso.

8.Kuba urwaye nkanseri zirimo nka kanseri y’umura, kanseri y’inkondo y’umura ariko ntibikubaho kenshi.

DORE IBINTU BIKONGERERA IBYAGO BYO KUBA WAVA CYANE MU GIHE CY’IMIHANGO.

Mu by’ukuri hari ibintu bitandukanye bitera iki kibazo.

1.Imyaka , ibi bikunda kubaho kubari hagati y’imyaka 30 na 40.

2.Kuba mu muryango wawe harimo abandi bafite iki kibazo.

3.Kuba ufite ikibazo cy’imisemburo mike.

4.Kuba usanganywe ibibazo byo kuvura kw’amaraso.

5.Kuba usanganywe uburwayi bw’umwijima ,..

 

UKO WAKWIVURA MU GIHE URI MU MIHANGO BIDASABYE KO UJYA KWA MUGANGA.

1.Gukoresha Tangawizi

Icyayi kirimo Tangawizi, gishobora kugufasha kwivura no kutava cyane mu gihe byakubayeho.

2.Gukoresha Cinnamon.

Ushobora gukoresha icyayi kirimo Cinnamon kikagufasha kugabanya gutakaza amaraso.

3.Kwibanda kubiribwa birimo ubutare.

Muri ibi biribwa twavuga nka Epinari, inyama ,…Ibi bigufasha gukora amaraso urimo gutakaza.

4.Gufata Vitamini z’inyongera.

5.Gukora imyitozo ngorora mubiri itavunanye.

6.Kunywa amazi menshi.

7.Gukoresha Ubushyuhe.

IMITI WAKORESHA WIVURA KUVA CYANE MU GIHE URI MU MIHANGO;

Hari imiti wakoresha wivura ububabare no kuva cyane mu gihe cy’imihango.

1.Imiti irimo imisemburo cyane cyane nk’ikoreshwa mukuboneza urubyaro.

2.Gukoresha imiti nka ibuprofen ugamije kwivura ubu babare na Imflammation.

3.Gukoresha umuti wa Tranexamic Acid: Uyu muti wakuvura kuva cyane.

4.Umuti wa Progestin Therapy: Uyu ushobora gukoreshwa ari ibinini cyangwa ari urushinge  nawo ukakuvura iki kibazo.

5.Gukoresha ibinini bya Dicynone.

Nibyiza gukoresha iyi miti mu gihe wayandikiwe na muganga gusa  kandi ukaba wasobanuriwe byimbitse uko ikoreshwa.

Src: Ubuzima Info.

Advertising

Previous Story

Umukinnyi w’Umunyarwanda Emeran Noam yafashije ikipe ya Manchester United gutsinda Leads United

Next Story

Dore impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop