Advertising

Dore imico abakobwa benshi Banga abasore bakunda kugira

11/06/23 8:1 AM

Iyo bigeze mu rukundo burya abagabo Bose bakwiye kumenya ko hari imico myinshi abagabo bagira abakobwa benshi Banga urunuka, ndetse iyo Mico iyo Umusore atayiretse ishobora kumuviramo no kubura uwo yitaga umukunzi. Ni ngombwa ko buri musore wese cyangwa buri mugabo wese aho Ari yisuzuma akirebaho akareba Niba Koko iyo Mico ayifite bityo akayihagarika kugira ngo akomeze kubana neza n’umukunzi we.

 

 

 

IMWE MURI IYO MICO ABAKOBWA BANGA URUNUKA HARIMO IYO IKURIKIRA;

 

 

1.Kutubaha

 

Hari abasore benshi bumva ko kubaha umukunzi wabo Atari kimwe mu bintu bikwiye ku muranga, abakobwa benshi Banga Umusore utabubahira icyo bari cyo rero mu gihe uri gutereta umukobwa menya ko ukwiye kumanza kwiga kumwubaha ndetse ibyo nubikora uzaba utangiye gutera intambwe yo kumwegukana.

 

 

2.Kutamuha umwanya

 

Urukundo nyarwo ubundi rukomezwa no kuganira, kuganira nabyo bikorwa iyo mwahanye umwanya mukaganira, rero abasore benshi bakunze kuburira abakunzi babo umwanya ibyo bikaba biri mu bintu abakobwa benshi Banga urunuka rero wowe musore zirikana ko kubonera umwanya umukunzi wawe Ari inshingano zawe.

 

 

3.Gukanga

 

Igitsina gabo nubwo cyaremanwe kugira igitsure ariko abagore cyangwa abakobwa benshi ntibabikunda, wa musore ukunda gukanga umukunzi we ntago abakobwa babikunda, mu rukundo habamo ubwuzuzanye ndetse no kumvikana hatajemo ibyo gukanga.

 

 

4.Gutegeka

 

Hari ubwo Umusore akundana n’umukobwa runaka akumva ko mu rukundo imyanzuro yose ariwe ukwiye kuyifata, ibyo bintu byo kumva ko utegeka abakobwa benshi barabyanga rero zibukira ureke uwo muco wo gutegeka ibintu byose bizagufasha mu rukundo rwawe n’umukunzi wawe.

 

 

5.Gufuha cyane

 

Gufuha mu rukundo ubundi ntacyo bitwaye ariko iyo ifuhe rikabije biba ikibazo cyane ariho wumva ngo Umusore yakuse undi musore arikumwe n’umukunzi we. Umuco wo gufuha cyane abakobwa benshi barawanga kuko bumva ko nta kizere uba wifitiye ko agukunda ndetse nawe ubwe ntuba umwizeye kuko wumva ko Ari kukubeshya ko agukunda.

 

 

6.Kutumva

 

Abakobwa benshi bakunda Umusore ubumva, ndetse wumva ibyo bashaka wa musore ubashyigikira rero mu gihe umukobwa abona utumva cyangwa uri wa musore wumva abandi wumva ibyo abandi bashaka utinze, icyo kintu azakikwangira.

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Previous Story

Afite abana 12 ku bagore 3 ! Byinshi wamenya kuri Sebugabo Leonidas wavutse mu 1900

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko uri kwinginga urukundo mbese ko uri kwinginga abantu cyangwa umuntu ngo agukunda

Latest from Inkuru z'urukundo

Ibimenyo byakwereka ko umukobwa yakugukunze

Kenshi cyane abagore n’abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko
Go toTop