Dore ibyo wahombye niba utarya ibijumba

08/06/2023 20:51

Hari benshi bakerensa kurya ibijumba aho usanga urwitwazo batanga ari ukuba ari byo byabakujije ku buryo bavuga ko ibyo bari kuzakenera mu buzima bwabo bwose babiririye rimwe.

 

Baba bibeshya cyane kuko abahanga mu by’imirire ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima, bagaragaza ko ari ikiribwa cy’ingenzi umuntu aba akeneye, bakavuga ko gifasha mu gutuma ubuzima bw’umuntu burushaho kuba bwiza kugeza no ku bwo mu mutwe.

Bimwe mu bigaragazwa na The Healthy nk’inyungu zo kurya ibijumba, harimo gutuma umuyoboro ibiryo bicamo urushaho kumera neza bitewe n’uko bikungahaye kuri fibre aho nibura mu kijumba kimwe habonekamo 15% byayo nk’uko bishimangirwa n’umuhanga mu by’imirire, Natalie Rizzo.

Anavuga ko iyo ‘fibre’ ifasha mu bijyanye n’igogora bigatuma uwariye ibijumba adapfa kwibasirwa n’impatwe.

Ikindi ni uko bifasha mu gutuma isukari yo mu maraso itiyongera.

Impamvu ibishoboza kugira uwo mumaro, ni uko igogorwa ryabyo rikorwa gahoro gahoro ugereranyije n’ibindi biribwa bigafasha mu gutuma igipimo cy’isukari umuntu afite mu maraso kitiyongera bwangu.

Ibi binaturuka ku kuba uwariye ibijumba ashobora kumara umwanya muremure atarongera gusonza nk’uko byemezwa na Jessica Lehmann, umwarimu wungirije muri Kaminuza ya Leta ya Arizona akanaba impuguke mu bijyanye n’imirire.

Yibutsa ko bifasha mu kongerera imbaraga uwabiriye akarushaho kwiyumva neza.

Irindi banga rihishe mu bijumba, ni uko bishobora gufasha uwabiriye kumugabanyiriza ububabare kuko bikungahaye kuri Vitamin C, carotenoids na phenylpropanoids byose bizwiho kugabanyiriza umuntu uburibwe mu mubiri bikaba byanawurinda kwibasirwa n’indwara zidakira n’ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri.

Si ibyo gusa kuko kurya ibijumba mu buryo buhoraho, bifasha ubigize kureba neza bitewe na Vitamin A byifitemo, gukomeza kugira ubudahangarwa bw’umubiri kubera ya Vitamin C, ndetse bikanafasha mu gukomeza amagufa kuko byifitemo Manganese nk’uko byagarutsweho na Lehmann.

Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Lehmann yahishuye ko ibijumba ari ingenzi cyane kuri bwo bitewe no kuba bikungahaye kuri Vitamin B6 igira uruhare mu ikorwa ry’umusemburo wa sérotonine ufasha umuntu kwiyumva neza.

Byakubera byiza rero uzirikanye umumaro w’ibijumba ukajya ubyongera ku ifunguro ryawe kuko bikungahaye ku ntungamubiri na vitamini zitandukanye.

 

IGIHE

Advertising

Previous Story

Menya Necrophilia indwara itera umuntu kurarikira gusambanya imirambo

Next Story

Umukobwa wa mbere wemeye ko yakundana n’umusore udafite amafaranga cyane ko ngo amafaranga atariyo amukururu, “Sonia Ogiri”

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop