Necrophilia ni uburwayi budasanzwe bwo mu mutwe, butuma uburwaye ararikira gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu bapfuye [imirambo].
Ubushakashatsi bwakozwe na Wayne Petherick afatanyije na Natasha Petherick mu 2019 bugatangazwa mu Kinyamakuru Science Direct cyo mu Budage cyandika inkuru z’ubushakashatsi, bwagaragaje ko mu bantu bagiye batahurwaho iyi ndwara abenshi ari abakora mu nzu zishyirwamo imirambo (Morgues).
Abandi ni abakora akazi ko gushyingura abantu. Bwanagaragaje ko mu bafite ubu burwayi hari abajya gucukura imva zirimo abantu bashyinguwe vuba, bagakuramo imirambo bakayisambanya.
Bugaragaza ko nta mpamvu yihariye izwi itera ubu burwayi, cyane ko usambanya iyo mirambo akenshi abikora mu ibanga rikomeye, ndetse akabikorana n’umuntu udashobora gutanga amakuru kuko aba yapfuye, ibituma bigoranye kwemeza amakuru ahagije ku bakora ibyo ntihanamenyekane amakuru ya nyayo ku ijanisha ry’abatuye Isi baba bafite iyo ndwara.
Gusa byagaragajwe ko mu bandi bantu bagiye babonwaho iyi ndwara, ari abapfushije abakunzi cyangwa abafasha babo bakundaga cyane bakananirwa kwiyumvisha ko bapfuye, bagakomeza kugirira imirambo yabo amarangamutima arimo no gushaka kuyikoresha imibonano mpuzabitsina.
Ikinyamakuru Medical Daily mu 2015 cyatangaje inkuru y’umugabo witwa Skarkur Lucas wakoraga mu Bitaro bya Korle Bu Teaching byo mu Gihugu cya Ghana yita ku mirambo, waje kwiyemerera ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina imirambo ibiri y’abagore yari yashyize mu buruhukira bw’ibyo bitaro.
Lucas ati ‘‘Kwita ku bantu bapfuye ni impano nahawe n’Imana, mba ndi kumwe n’imirambo igihe cyose, iminsi yose, bikamera nkaho ndi kumwe n’undi muntu’’.
Urubuga rwa WCPO Cincinnati narwo mu 2018 rwatangaje inkuru ya Kenneth Douglas, umugabo wo muri Leta ya Ohio wemereye urukiko ko ubwo yakoraga mu buruhukiro yakoresheje imibonano mpuzabitsina imirambo isaga 100.
Ikinyamakuru The Business Standard cyandikira muri Bangladesh na cyo mu 2020 cyanditse inkuru y’umusore w’imyaka 20 wakoraga akazi ko kwita ku mirambo mu bitaro bya Shaheed Suhrawardy Medical College by’i Dhaka muri Bangladesh, watawe muri yombi mu Ugushyingo 2020 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya imirambo.
Iki kinyamakuru cyavuze ko mu iperereza ryakozwe hatahuwe ko uwo musore yakoze inshuro eshanu icyo gikorwa kitamenyerewe mu bantu, abikora hagati ya Werurwe 2019 na Kanama 2020.
Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu bafite ubu burwayi bahitamo gusaba akazi ahantu hari ibyumba bishyirwamo imirambo nko ku bitaro, kugira ngo bayiteho banabashe kuyigeraho mu buryo bworoshye bayikoreshe imibonano mpuzabitsina.
Nk’ubwatangajwe ku rubuga rw’abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubushakashatsi, Journal of The Bulletin of the American Academy of Psychiatry and the Law bwakozwe mu 1989, bwagaragaje ko abakozi benshi bo mu buruhukiro [Morgue] ari bo bibasirwa n’iyi ndwara cyane kurenza uko umuntu yabitekereza.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku birego 122 byatanzwe bivugwamo abantu bakekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina imirambo, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abakekwaga bitahurwa ko bari basanzwe bakora akazi ko kwita ku mirambo, abandi bagakora akazi ko gushyingura abantu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Jonathan Rosman na Dr. Phillip Resnick, bwagaragaje ko benshi mu basanganwa ubu burwayi baba basanzwe bagira ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina n’abo badahuje igitsina.
Gusa bugaragaza ko mu barwaye Necrophilia bikanabaviramo kuba abicanyi kabuhariwe (Serial Killers), hejuru ya 60% aba ari abatinganyi bica abo bahuje ibitsina bagamije gusambanya imirambo yabo.
Iyi ndwara yibasira ab’igitsinagabo ku kigero cyo hejuru kuko ari 92%, mu gihe ab’ab’igitsinagore ari 8%.
Src: IGIHE.C