Ese waba warigeze utecyereza akamaro ko kwirengagiza umugore wawe cyangwa umukunzi wawe!
Abantu benshi ntibaha agaciro akantu ko kwirengagiza ndetse ngo bamenye akamaro kabyo.
Tugiye kuvuga ku tumaro 3 two kwirengagiza umugore wawe cyangwa umukunzi wawe:
1.Byongera ku mukurura
Mu gihe utangiye kwirengagiza umugore wawe cyangwa umukunzi wawe, ugatangira kugabanya kumwitaho bituma atangira kwibaza impamvu ubikora mbese bikamukurura hahandi atangira gushakisha aho ikibazo kiri gituma umwirengagiza.
Mu nyuma nanyuma birangira umukunzi wawe cyangwa umugore wawe atangiye kukwitaho kuko abona Hari ikibazo kiri gutuma utamwitaho bisanzwe.
2.Bituma ashima akanya kose wamuhaga
Hari ubwo wirengagiza umukobwa cyangwa umugore wawe mu bibazo uri gucamo bigatuma atangira guha agaciro cyane wamwanya muto wamuhaga kuko kuri ubu utakiwumuha mbese kubera ko wagabanyije kumwitaho nkuko wabikoraga mbere.Kabone niyo waba ufite ubwoba bwo kumubura burya kumwereka ko udafite ubwoba cyane bwo kumubura nabyo bituma aguha agaciro, agaha igihe cyawe agaciro.
3.Bituma akubaha
Iyo wirengagiza umukobwa cyangwa umugore wawe cyangwa umukunzi wawe nabyo nubundi bituma aguha agaciro kubera ko Kenshi iyo uhora uha umuntu umwanya wawe, muhorana bituma atangira kukubahuka, ariko mu gihe unyuzamo ukamwirengagiza aguha agaciro cyane.
Mu gihe ucyeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe akubaha jya unyuzamo umwirengagize bizatuma atangira kwiga kukubaha.
Ese wowe Hari ibindi byiza byo kwirengagiza umugore wawe cyangwa umukunzi wawe Uzi!???
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator