Umugore witwa Kakuze Annonciata wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko amaze imyaka 9 yose atwite inda yanze kuvuka.Uyu mubyeyi ahamya ko yarozwe anagendeye kubyo ngo yigeze kubwirwa ubwo yajyaga gusengera ahitwa Kanyarira.
Uyu mubyeyi ufite abana 7 barimo abe n’abo arera, avuga iyi nda yayitwise mu mwaka wa 2015 ubwo yari afite ibiro 55 ariko ngo kugeza ubu akaba afite ibiro 102 ndetse ngo inda ikaba yarakomeje kuguma gutyo , agategereza ko izavuka ariko bikanga kugeza magingo aya, akaba agitwite iyo muri 2015.
Uyu mubyeyi ahamya ko mu mwaka wa 2021, yigeze kujya kwa muganga ngo bamupime, muganga akamubwira ko atwite impanga nk’uko bigaragara ku ifishi y’umugore utwite yahawe.Kakuze yagize ati:” Iyi fishi, ntabwo bashobora kuyiguha udatwite, ntabwo byashoboka.Bampaye ko nzabyara tariki 17 Ukwakira 2021, abaganga niko bari bambwiye dore uko byanditse hano.
Urabona uko ngana gutya ?Natwaye iyi nda mfite ibiro 55, baguma baroga , ibiro 102 ngezemo ni uburozi, ntabwo ari umubiri usanzwe”.Yaba uyu mubyeyi n’umukobwa we babana munzu, bumvikana batabaza basaba buri wese ubufasha kuko uretse no kubura ubushobozi bw’ubuvuzi , nta n’imibereho afite dore ko bumvikana basaba umuhisi n’umugenzi kubafasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka , Nduwayezu Alfredy, yabwiye Yongwe TV dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana , aho barakora uko bashoboye bakanavugana n’ibitaro bya Masaka biri hafi, bakavura uyu mubyeyi agakira.
Si ubwambere humvikanye inkuru nk’iyi y’umubyeyi watwise inda ikamuheraho ikanga kuvuka dore ko hari n’undi witwa Marthe Mukagakwerere nawe muri 2022 yari amaze imyaka 5 atwite yanze kuvuka nawe akavuga ko ashbora kuba yarahumanijwe.