Dore ibintu by’ingenzi buri mugore asabwa gukora nyuma yo gutera akabariro n’uwo bashakanye

16/04/2023 09:26

Ku bagore benshi iyo imibonano mpuzabitsina irangiye baba bashaka kuruhuka no gusinzira. Nibyo rwose kuruhuka ni ingenzi, kuko nako ni akazi mu kandi ariko mbere yo kuruhuka ibuka ko ahabereye imibonano n’ubutaha hazakenerwa ngo indi ikorwe.

Kugira ngo uhorane isuku n’ubuzima bwiza mu myanya ndagagitsina yawe, hari ibintu ukwiye kuzirikana kandi ukabikora umaze gukora imibonano kugirango bikurinde kandi bigusukure.Hano twaguteguriye ibintu ukwiye gukora nyuma yo gukora imibonano kugirango igitsina cyawe gikomeze kugira umwimerere wacyo.

Shaka uko wajya kunyara. Nubwo waba wumva nta nkari ufite ariko gusoba, kunyara ni uburyo bwa mbere kandi bw’ingenzi bwo gusukura mu gitsina nyuma yo gukora imibonano. Iyo uri gukora imibonano, za bagiteri zo mu kibuno (urabizi hegereye igitsina) zishobora kuza zikaba zagera hafi y’umwenge uvamo inkari dore ko mu gihe cy’imibonano utota ibyo bice byose bigafasha bagiteri kugenda zihuta ibi bikaba byazagutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari . Inkari rero zisohokana za bagiteri zari ziri hafi aho ngaho.

Ihanagure.Ushobora kwihanagura mbere yo kunyara na nyuma yaho, gusa mu kwihanagura ugakoresha agatambaro winitse mu mazi ashyushye. Ukibuka guhanagura uvana imbere usubiza inyuma kandi ugahanagura ibice by’inyuma gusa kuko imbere ho burya hikorera isuku. Hari imiti yagenewe gusukura mu gitsina, niba ari yo uhisemo gukoresha ibuka kureba ko yujuje ibisabwa kandi nayo isukura inyuma si imbere (inyuma tuvuga ni ahagaragara, ntiyinjizwa aho igitsina cy’umugabo cyinjira.

Advertising

Previous Story

Umukobwa w’ikizungerezi yujurije nyina inzu ihenze akesha ikibuno cye gikurura abagabo benshi

Next Story

Abasore gusa: Nutereta umukobwa akakubwira aya magambo uzamenye ko yakubenze mu kinyabupfura

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop