Dore ibintu by’ingenzi biranga umugore abagabo bifuza cyane

18/05/2023 16:13

Umusore ugiye guhitamo wo bazabana , areba niba uwo mukobwa cyangwa inkumi bakundana yujuje ibimenyetso by’ibanze bigaragara ko azavamo umugore mwiza.
IBI NI BIMWE BIRANGA UMUGORE ABAGABO BIFUZA.
1.Udakora yinuba.

Nta mugabo ukunda umugore ukora yinuba cyangwa agaragaza ko adashaka gukora.Umukobwa uzavamo umugore ubereye urugo amenya ururimi rw’umugabo we ntabwo ahora yinubira ibitagenda neza cyangwa ibyo abonye byose.

2.Umukobwa utikubira.

Burya abagabo bose aho bava bakagera banga urunuka abagore bikubira .Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajw no kwikubira cyangwa inyungu ze bwite aba ari ikimenyetso cy’uko atazavamo umugore mwiza wifuza.

3.Umukobwa ugushyigikira.

Umugore mwiza ashyigikira umugabo we uko byagenda kose, uyu mugore ahora yifuza ko mwagera kuri byinshi mu hazaza hanyu ndetse mukagira ibintu bibafasha kubaho.Uyu mugore aba yita ku iterambere ryanyu mwembi nk’umuryango.

4.Umukobwa wigomwa.

Umukobwa wigobwa wigomwa kugira ngo urukundo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwawe nawe.

Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka , ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo.

5.Umukowa ucisha make.

Umukobwa ucisha make ntiyishyire hejuru cyangwa ngo yishimire ko agusumbya ububasha uwo niwe mutima w’urugo rwawe.Umukobwa ushaka kujya afata buri cyemezo murugo umuriro uraka.

6.Umukobwa uzi gukunda.

Umukobwa uzi gukunda aba ashobora kubaka urugo rugakora kuko usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi bintu.

Mu gihe umukobwa atagufitiye urukundo , nushake ntuzigore umushyira murugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza.

7.Umukobwa udahuzagurika.

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe arangwa no guhuzagurika.Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuza ahazaza h’urugo rwanyu hatazamo rwaserera kuko ab afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira.

8.Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha.

Mukobwa wubaha rwose kandi ugira ukuri niwe mugore buri mugabo aba yifuza.

9.Umukobwa usenga.
10.Umukobwa ugira umwete kumurimo.

11.Azi kugabura ku gihe.

Umukobwa mwiza nuzi kugaburira umugabo we cyangwa abandi bashyitsi ku gihe.

12.Uyu mukowa akunda gufasha abo arusha ubushobozi.

13.Amenya kubana neza n’abaturanyi.

UMURYANGO

Advertising

Previous Story

Rukomeje kubura gica hagati y’aba bakobwa bimiterere ndetse n’ibibero bikururu abagabo benshi

Next Story

Bobrisky yasabye abantu ko hagira uwemera akamubera umubyeyi avuga ko uwakwitwa umwana we yaba ari umunyamahirwe bamutera utwatsi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop